Gasarabwe wayoboye Mukura Victory Sports akaba n’umudepite yitabye Imana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Gasarabwe Jean Damascène wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba na Perezida wa Mukura Victory Sports nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri.

Gasarabwe yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongeye gutorwa mu mwaka wa 2007 ahagarariye ishyaka PSD. Manda ye yasojwe mu 2013.

Ni umwe kandi mu bagize uruhare rukomeye mu kwiyubaka kwa Mukura Victory Sports, yari amaze iminsi arwaye.

Mutijima Janvier wakiniye iyi kipe mu bihe yari iybowe na Gasarabwe, yabwiye IGIHE ko yari umugabo mwiza wabanaga neza n’abakinnyi.

Ati “Yari umugabo w’imico myiza cyane, ndihanganisha umuryango we, umuryango wa Mukura Victory Sports n’umuryango w’abakunzi ba siporo bose. Nabimenye mu gitondo mbyutse, hari hashize ibyumweru bibiri tuvuganye.”

Yakomeje avuga ko Gasarabwe yitangiye Mukura Victory Sports, agaha abakinnyi ibyo bakeneye byose kugira ngo ibashe kwitwara neza.

Ati “Ntacyo twigeze tumuburana ku buryo we ku giti cye yajyaga ashyiriraho intego abakinnyi ku mukino, y’ibihumbi 500 Frw ndetse yatangaga n’uduhimbazamusyi. Icyo tutabonaga ni umushahara kuko twese, abenshi twarakoraga abandi ari abanyeshuri.”

Gasarabwe Jean Damascène yabaye muri Mukura Victory Sports kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ayiyobora nyuma yaho.

Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo iyi kipe yongere kwisuganya nyuma ya Jenoside, aho hegeranyijwe abakinnyi batandukanye kuri Cercle Sportif de Kigali ndetse ayifasha gusubira i Huye.

Gasarabwe Jean Damascène wayoboye Mukura Victory Sports yitabye Imana ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .