Neville kuri ubu usesengura ruhago, avuga ko yemera ubukana bwa Liverpool ariko kandi akabona ko Manchester United yasubiye inyuma ikajya ahabi cyane.
Mu busesenguzi yakoze kuri Sky Sports, Neville yavuze ko hari abakinnyi batagakwiye kuba bambaye umwambaro wayo kuko nta n’ubushobozi bafite bwo kubabazwa no gutsindwa.
“Hari abakinnyi twari dufite bafite impano abandi ubona bari hagati na hagati umwaka ushize ku buryo wabonaga bitanga icyizere. Magingo aya rero ndabona ariyo kipe iri hasi mu myaka 42 maze ndeba Manchester United”
Neville yakomeje agira ati “Manchester United dufite uyu munsi itandukanye n’iyo nakinnyemo. Reka dufate umwanya twubake ikipe nshya y’abakinnyi bakomeye, bafite impano banafite ubushobozi bwo guhatana”
Muri uyu mukino wababaje Garry Neville, ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Luis Díaz ku munota wa gatanu, Mohammed Salah ashyiramo bibiri (22’,85’).
Igitego cya kane cya Liverpool yari mu rugo cyatsinzwe na Sadio Mané ku munota wa 68’ w’umukino
Manchester United yagowe n’umukino kuko Liverpool yayigiye imbere mu kwiharira umupira kuva umukino utangiye kugeza urangiye (72%-28%).
Liverpool yateye amashoti 14 arimo atanu agana mu izamu yavuyemo ibitego bine. Manchester United yateye amashoti abiri arimo rimwe rigana izamu.
Liverpool bahanye imipira 897 mu giher Manchester United bahanye 354 mu mukino wose. Igice cya mbere byari 438/144.
Amanota atatu Liverpool yabonye yatumye igira amanota 76 mu mikino 32 imaze gukina, ikaba iri ku mwanya wa mbere.
Manchester City kuri ubu ni iya kabiri n’amanota 74 mu mikino 31 mu gihe Manchester United ari iya gatandatu n’amanota 54 mu mikino 33 imaze gukina.
Kuza mu makipe ane ya mbere biracyashoboka kuri Manchester United kuko inganya amanota na Arsenal ya gatanu imaze gukina imikino 31.
Manchester irushwa amanota atatu na Tottenham ya kane yakinnye imikino 32. Gusa, Manchester United irarusha West Ham ya karindwi amanota abiri.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!