00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ganza ukinira Etincelles FC yahakanye iby’ubusinzi no gusambanya umwana bimuvugwaho

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Etincelles, Nsengiyumva Emmanuel ‘Ganza’, yahakanye amakuru yatangajwe ko yatorotse bagenzi be aho bari mu mwiherero mbere yo gukina na Police FC n’iby’uko yasambanyije umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.

Kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda cyatangaje ko umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel yatorotse bagenzi be n’ubuyobozi bwa Etincelles FC akajya kunywa inzoga, agataha yasinze, mugenzi we babana akabihisha ndetse nyuma akaza gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nsengiyumva w’imyaka 20 y’amavuko, yahakanye iby’imwitwarire mibi imuvugwaho ndetse anashimangira ko ari ibinyoma kandi atazi ababivuze icyo bagamije.

Ati “Ibyo byo gusambanya umwana byose ntabwo aribyo kuko nta kintu na kimwe kirimo kibigaragaza ko aribyo. Ntabwo ari byo ni ibintu byo gusebanya biri aho kuko njye nta bantu nzi hano i Gisenyi, iwacu ni Kacyiru naje nje mu kazi nta n’ahandi nahitiye.”

Yakomeje avuga ko atigeze ava mu mwiherero aho ikipe ya Etincelles icumbitse ngo ajye kunywa inzoga, anashimangira ko we n’ababyeyi be bababajwe cyane n’aya makuru bumvise kuri imwe muri radiyo zikorera i Kigali.

Ati “Nta wamenya ibyo abantu batekereza hari igihe umuntu aba azi ko mufitanye ikibazo kandi ku giti cyawe uzi ko ntacyo. Hari igihe umuntu akora ibintu bitewe n’impamvu buriya n’uwabikoze afite impamvu yabimuteye gusa nanjye byantunguye nkibyumva.”

Yakomeje avuga ko aya makuru ntacyo yamuhungabanyaho cyane mu mikinire ye n’ubwo ari ayo kumusebya ndetse ko we n’umuryango we batangiye gukurikirana aho yaturutse.

Nsengiyumva Emmanuel yageze muri Etincelles FC mu Ukwakira, atiriwe muri Rayon Sports.

Perezida wa Etincelles FC, Hitayezu Dirigeant, na we yahakanye iby’aya makuru avuga ko atabizi, kandi ko yabyumvise abibwirwa n’umwe mu banyamakuru bakorera Radiyo na Televiziyo, gusa ashimangira ko agiye kubikurikirana.

Nsengiyumva Emmanuel 'Ganza' ukinira Etincelles FC yahakanye iby’ubusinzi no gusambanya umwana bimuvugwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .