Ku wa Kabiri, CAF yatangaje ibihano yafatiye amakipe atandukanye haba mu marushanwa y’amakipe ndetse n’ibihugu.
Akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF kahanishije Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Gambia kwishyura amande y’ibihumbi 100$ kuko ritubahirije amahame agenga siporo ubwo abakinnyi ba Gabon barazwaga hasi ku kibuga cy’indege cy’i Banjul mbere y’umukino wahije ibihugu byombi mu kwezi gushize.
Ibihumbi 50$ muri ayo mande, ntazishyurwa mu gihe federasiyo ya Gambia itazaba yongeye kugaragarwaho n’amakosa nk’ayo mu gihe cy’amezi 24.
Mbere y’umukino wabereye i Banjul ku wa 16 Ugushyingo, abakinnyi ba Gabon bakererejwe ku kibuga cy’indege ndetse amakuru avuga ko pasiporo zabo zafatiriwe nubwo bari beretse ibyavuye mu bipimo bya COVID-19 inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.
Amafoto yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje abakinnyi baryamye hasi ku kibuga cy’indege, bamwe basinziriye. Byageze saa kumi za mugitondo ikipe y’igihugu ya Gabon ikiri ku kibuga cy’indege.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kapiteni wa Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang, yagaragaje ko atishimiye ibyamubayeho hamwe na bagenzi be.
Yagize ati “Ibi ntabwo biduca intege ariko abantu bakeneye kubimenya by’umwihariko CAF ikabyirengera. Mu 2020, turashaka ko Afurika ikura kandi ntabwo ari muri ubu buryo tuzabigeraho.”
Nyuma y’isaha imwe ubutumwa bwa Aubameyang bugiye hanze, ni bwo ikipe ya Gabon yavuye ku kibuga cy’indege cya Banjul.
Nubwo ashobora kuba yarafashije bagenzi be, ibyo Aubameyang yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga ntibyishimiwe na CAF kuko yabifashe nko kuyihesha isura mbi no kuyiharabika. Uyu Munya-Gabon ukinira Arsenal, yaciwe amande y’ibihumbi 10$.
Undi wahanwe ni umutoza wa Sudani, Hubert Velud, na we waciwe amande y’ibihumbi 10$ kuko yagiye mu kibuga kuburana penaliti ubwo igihugu atoza cyakinaga na Ghana ku munsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!