Gakumba yaburiwe ko azahura n’akaga nagurisha Tuyisenge muri Yanga SC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 24 Mata 2019 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Gor Mahia, Omondi Aduda yaburiye Gakumba Patrick uhagariye inyungu z’umukinnyi w’umunyarwanda Jacques Tuyisenge, ko naramuka avanye uwo mukinnyi muri Gor Mahia akamujyana muri Yanga SC azahura n’ibibazo.

Aduda abivuze mu gihe umwaka ushize Gakumba yagurishije rutahizamu Kagere Meddie wakiniraga iyo kipe yo muri Kenya, akamujyana muri Simba SC yo muri Tanzania.

Gor Mahia yagaragaje ko itifuza gutakaza Tuyisenge nyuma ya Kagere, dore ko uyu mukinnyi ayifatiye runini kuko amaze kuyitsindira ibitego bine mu mikino 22 ya shampiyona bamaze gukina.

Tuyisenge yanatsindiye Gor Mahia ibitego bine mu mikino ya CAF Confederation Cup 2018/19.

Mu butumwa bugufi Omondi Aduda yoherereje Gakumba Patrick ku rubuga rwa Whatsapp, yamubwiye ko nta burenganzira afite bwo gukura Tuyisenge muri Gor Mahia kuko afite amasezeramo azamugeza muri Mutarama 2020.

Yagize ati ‘’Ndabona ushaka kujyana Jacques Tuyisenge muri Yanga, ariko ntiwubaha Gor Mahia? Tegereza muri Gashyantare 2020 ubwo amasezerano ye azaba arangiye. Umunsi umwe agasuzuguro kawe ko kutubahiriza amasezerano kazateza akaga.”

Gakumba yabwiye IGIHE ko nta bwoba atewe n’ibyo Omondo yamwandikiye kuko icyo ashinzwe ari ugushakira isoko abakinnyi.

Ati " Njye ndi umucuruzi w’abakinnyi bashoboye kandi bagomba gutangwaho amafaranga afatika. Mu gihe ikipe akinira idafite ayo mafaranga kandi mfite aho namugurisha bakishyura ajyanye n’ubushobozi bwe."

Yakomeje agira ati "Ku bwanjye ndumva iryo terabwoba nta shingiro rifite. Biriya yavuze ni umujinya wo kuba Tuyisenge yamucika kandi na we arabizi ko nta mukinnyi usazira mu ikipe , ayikinira kubera ubuzima hagira indi yamuha ubuzima bwiza kurushaho akaba ari ho yerekeza.’’

Jacques Tuyisenge uri mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano, akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Vita Club yo muri Congo Kinshasa, Simba SC yo muri Tanzania na Yanga SC.

Gakumba yabwiye IGIHE ko yamaze kuvugana na Yanga SC akayibwira ibisabwa byose kugira ngo ihabwe Tuyisenge.

Yagize ati “Yanga SC nayihaye urutonde rw’ibisabwa byose kugira ngo umukinnyi wanjye abe yayisinyira. Navuganye na bo mu cyumweru gishize kandi barashaka kumusinyisha.”

Gakumba yifuza gutanga Tuyisenge ku bihumbi 150 by’amadorali n’umushahara w’ibihumbi umunani by’amadolari buri kwezi, mu gihe Yanga SC yo yifuza kujya imuhemba ibihumbi bitandatu by’amadolari.

Mu minsi ishize, Gor Mahia yavuze ko yiteguye kurega muri FIFA uwo ari we wese uzashaka gusinyisha Tuyisenge mu buryo budakurikije amategeko.

Ubwo Gor Mahia yaguraga Jacques Tuyisenge imukuye muri Police FC mu 2016, yabaye umukinnyi wa mbere uyihenze mu mateka yayo kuko yamutanzeho miliyoni enye z’amashilingi ya Kenya (ibihumbi 40 by’amadolari) . Icyo gihe yasinye amasezerano yo kujya ahembwa ibihumbi bibiri by’amadolari ku kwezi.

Amategeko ya FIFA avuga ko mu gihe umukinnyi ufite ikipe akinira, hari indi imwifuza, ibanza kuvugana n’iyo kipe imufite. Umukinnyi yemerewe kuvugana n’indi kipe igihe ari mu mezi atandatu ya nyuma y’amasezerano ye, bivuze ko uruhande rwa Tuyisenge rwemerewe kuvugana n’indi kipe ku giti cye guhera muri Kamena uyu mwaka.

Gor Mahia imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro, aho abakinnyi bayo baherutse kugaragara mu mafoto baryamye hasi ku kibuga cy’indege muri Qatar ubwo bari bagiye gukina n’ikipe ya RS Berkane muri Maroc.

Perezida wa Gor Mahia Omondi Aduda yabwiye Gakumba (Super Manager) ko azahura n'akaga naramuka agurishije Tuyisenge muri Yanga SC
Gakumba yavuze ko nta bwoba atewe na Gor Mahia kuko umukinnyi ajya aho ubuzima bwe buzamera neza kurushaho
Tuyisenge arashaka ibihumbi umunani by'amadolari buri kwezi ngo ajye gukinira Yanga SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza