Gahunda ya Shampiyona yatangajwe- APR FC na AS Kigali, Rayon Sports na Gasogi ku munsi wa mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza uko amakipe azahura muri Shampiyona nshya ya 2019/20 izatangira tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Imikino yatangajwe ni ibanza izaba hagati y’Ukwakira n’Ukuboza 2019 mu gihe iyo kwishyura izatangira muri Mutarama isozwe tariki ya 23 Gicurasi 2020.

Impinduka nshya kandi ni uko Shampiyona izajya iba mu mpera z’icyumweru no mu mibyizi ndetse itangire saa 15:00 aho kuba saa 15:30 nk’uko byari bimenyerewe.

Umukino ufungura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, uzahuza APR FC na AS Kigali kuri Stade ya Kigali saa 15:00, tariki ya 4 Ukwakira 2019.

APR FC imaze kwegukana Shampiyona y’u Rwanda inshuro 17, yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, izahura na AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro 2019.

AS Kigali izaba imaze iminsi itatu gusa ikinnye umukino wa FERWAFA Super Cup na Rayon Sports, uzaba tariki ya 1 Ukwakira mu gihe tariki ya 28 Nzeri izaba yakinnye na Proline FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Conferedation Cup.

Rayon Sports yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, izatangira urugamba rwo kugisubirana ihura na Gasogi United yazamutse uyu mwaka, mu mukino uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira kuri Stade ya Kigali.

AS Kigali na Rayon Sports zizongera guhura ku munsi wa kabiri wa Shampiyona uzaba tariki ya 8 Ukwakira mu gihe umukino uba utegerejwe na benshi, uzahuza APR FC na Rayon Sports uzaba tariki ya 21 Ukuboza ku munsi wa 15 usoza imikino ibanza.

Etincelles FC itarahabwa uruhushya rwo gukina amarushanwa ya FERWAFA yashyizwe mu makipe azakina iyi Shampiyona mu gihe Gicumbi FC, Sunrise FC, Musanze FC na Espoir FC zasabwe gushaka ibindi bibuga zizajya zakiriraho kugira ngo zizemererwe gukina.

Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa Shampiyona:

Tariki ya 4 Ukwakira

  • AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali, 15h00)

Tariki ya 5 Ukwakira

  • Gasogi United vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15:00)
  • Bugesera FC vs Heroes FC (Stade Bugesera, 15:00)
  • Etincelles FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15:00)
  • Mukura VS vs Espoir FC (Stade Huye, 15:00)

Tariki ya 6 Ukwakira

  • Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
  • AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
  • Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)
Rayon Sports ni yo yatwaye Shampiyona mu mwaka ushize w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .