Uyu mukinnyi w’Umunya-Brésil yasimbuwe ku munota wa 16 w’umukino Arsenal yatsinzemo Fulham ibitego 2-1 ku wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025, kuri Emirates Stadium.
Gabriel yabanje mu kibuga inshuro 28 mu mikino 30 Arsenal imaze gukina muri Premier League y’uyu mwaka, ayifasha kuba ikipe ifite ubwugarizi buhagaze neza aho imaze kwinjizwa ibitego 25 gusa.
Arsenal yavuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 27 ashobora kuzasubira mu ikipe ya mbere ku ntangiriro z’umwaka w’imikino utaha.
Yagize iti “Gabi azabagwa mu itako aho yagize imvune, mu minsi iri imbere. Azahita atangira urugendo rwo gukira hagamijwe ko azaba ameze neza mbere y’uko umwaka w’imikino utaha utangira.”
Iyi kipe y’i Londres ni iya kabiri muri Premier League n’amanota 61, irushwa amanota 12 na Liverpool ya mbere mu gihe hasigaye imikino umunani.
Arsenal izahura na Real Madrid ifite igikombe giheruka, muri ¼ cya UEFA Champions League.
Ikipe ya Arteta izakira iya Carlo Ancelotti mu mukino ubanza uzabera i Londres ku wa 8 Mata mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Espagne, kuri Santiago Bernabéu, ku wa 16 Mata 2025.
Indi nkuru wasoma: Arsenal ishobora kuzahura na Real Madrid idafite ba myugariro bane


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!