Fulham yasubiye muri Premier League nyuma yo gutsinda Brentford

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kanama 2020 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Ibitego byombi byatsinzwe na Joe Bryan byafashije Fulham gusubira muri Premier League nyuma y’umwaka umwe ubwo yatsindaga Brentford 2-1 ku mukino wa nyuma wa play-offs z’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza.

Uyu mukino wa nyuma wabereye i Wembley ku wa Kabiri, uzwiho kuba ari wo uba uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru.

Amakipe yombi yananiwe gutsindana mu minota 90 isanzwe, hitabazwa indi 30 y’inyongera.

Joe Bryan wateye umupira w’umuterekano ku munota wa 105, yungukiye ku guhagarara nabi k’umunyezamu wa Brentford, David Raya, amutera mu ruhande atari ahagazemo mu gihe undi yibwiraga ko aza kuwuhindurira kuri bagenzi be bari ku rukuta.

Mu gihe Brentford yashakaga igitego cyo kwishyura muri iyo minota, Bryan yakinannye neza na Aleksander Mitrović wamusubije umupira, yongera kuroba umunyezamu Raya.

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Henrik Dalsgaard yishyuriye Brentford igitego kimwe mu minota ine y’inyongera yashyizweho, ariko ntacyo byafashije ikipe ye yashakaga kwishyura.

Umutoza wa Fulham, Scott Parker, yayisubije muri Premier League mu mwaka we wa mbere ayitoje mu gihe mu mwaka ushize w’imikino atabashije kuyirokora ubwo yari amaze gusimbura Claudio Ranieri muri Gashyantare 2019.

Fulham yiyongereye kuri Leeds United na West Bromwich Albion nk’amakipe azakina Premier League mu mwaka utaha w’imikino, aho azasimbura Norwich City, AFC Bournemouth na Watford FC.

Biteganyijwe ko Premier League ya 2020/21 izatangira ku wa 12 Nzeri uyu mwaka.

Joe Bryan yatsindiye Fulham ibitego bibiri yabonye muri uyu mukino
Abakinnyi ba Fulham bishimira iigtego cya mbere hamwe n'abatoza babo
Fulham yasubiye muri Premier League nyuma y'umwaka umwe yari imaze mu Cyiciro cya Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .