Gutsindwa umukino wa West Ham United wabaye ku wa Gatandatu ni byo byabaye imbarutso yo kwirukanwa kwa Lampard wari umaze igihe kitageze ku mwaka muri Everton.
Kuri ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa 19 n’amanota 15 inganya na Southampton ya nyuma, ndetse yatsinzwe imikino icyenda muri 12 ya Premier League iheruka gukina.
Lampard w’imyaka 44, yahawe akazi muri Mutarama 2022 asimbuye Rafael Benitez ubwo Everton yari ku mwanya wa 16, ayifasha kutamanuka muri Championship.
Kwirukana uyu mugabo w’Umwongereza bivuze ko Everton igomba gushaka umutoza wa gatandatu mu myaka itanu gusa.
Nyuma yo kunganya na Manchester City ku wa 31 Ukuboza, Everton yatsinzwe na Brighton ibitego 4-1 kuri Goodison Park, ikurwamo na Manchester United muri FA Cup, ikurikizaho gutsindwa na Southampton ndetse na West Ham.
Everton yatsinze imikino itatu gusa mu yo imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.
Abafana bayo bari bamaze iminsi batishimiye imyitwarire yayo ndetse bakoze imyigaragambyo nyuma yo gutsindwa na Southampton.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!