Kuri uki Cyumweru, tariki ya 6 Mata 2025, ni bwo mu Buyapani hakiniwe isiganwa rya gatatu mu agize Formula 1 rizwi nka Japanese Grand Prix.
Nk’uko bisanzwe guhangangana kwakomeje hagati ya McLaren na Red Bull ziyoboye iyi shampiyona mpuzamahanga kugeza ubu.
Gusa amahirwe yo kuri uyu munsi yasekeye Max Verstappen, abasha kuzenguruka inshuro 53 mu muhanda wa Suzuka Circuit akoresheje isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda atandatu.
Abakinnyi ba McLaren ari bo Lando Norris na Oscar Piastri bamukurikiye ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu, abarusha isegonda rimwe.
Nyuma yo kwitwara neza k’uyu Muholandi, yabonye amanota 25 yatumye agira 61 ku rutonde rusange, akaba arushwa rimwe na Lando Norris wa McLaren.
Mugenzi we Yuki Tsunoda uherutse guhabwa amahirwe muri iyi kipe ngo bafatanye, yasoreje ku mwanya wa gatatu ariko ahita akora amateka yo kuba Umuyapani wa kabiri ukinnye Grand Prix inshuro 90. Undi wabikoze ni Takuma Sato.
Isiganwa rikurikiraho ni Gulf Air Bahrain Grand Prix rizakinwa Bahrain, tariki ya 13 Mata 2025.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!