00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FINE FM yasimbuje Kazungu na Karenzi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 December 2024 saa 01:04
Yasuwe :

FINE FM iri muri radiyo zikunzwe mu Rwanda kubera ibiganiro by’imikino, yasimbuje Kazungu Clever na Sam Karenzi bari mu banyamakuru bakomeye baheruka gutandukana nayo.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo aba banyamakuru batandukanye n’iyi radio bityo ko guhera muri iki cyumweru batazongera kuyumvikanaho.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Ukuboza 2024 benshi bibazaga uko iki kiganiro kiri mu bikunzwe kiraza kuba kimeze ariko cyakomeje nk’ibisanzwe.

Ikiganiro cy’uyu munsi cyakozwe na Mutsindarwejo Jolie na Niyonkuru Frank basanzwe bakora ibiganiro by’i Burayi kuri iyi radiyo.

Muramira Regis wabaye umuyobozi yatangaje ko hari n’undi munyamakuru uzongerwamo kandi ufite izina rikomeye.

Yagize ati “Hari n’undi ubimazemo igihe uzaza kandi ikiganiro kizagumaho gishikamye.”

Icyakora uyu mugabo yakomeje avuga ko aba banyamakuru bashobora kuzatinya kuvuga ukuri ibyo yise kugendera ku magi.

Agaruka ku byo gutandukana na bagenzi be bari bamaranye igihe, yavuze ko impinduka zibaho kandi ko buri munyamakuru yakunzwe ku giti cye.

Ati “Buri umwe hari impamvu y’ingenzi abantu bamukundiye. Abantu bafite ingingimira bahumure Urukiko rw’Ubujurire ruzagumaho kandi ntiruzavaho.”

Yakomeje agaragaza ko impinduka zibaho mu buzima ndetse ko buri munyamakuru yakunzwe ukwe batarahura bose ngo bakorane.

Biteganyijwe ko Karenzi, Kazungu na Ishimwe Ricard bose bazakomereza akazi kuri radiyo nshya yashinzwe na Sam Karenzi.

Mutsindarwejo Jolie yongewe mu kiganiro Urukiko rw'Ubujurire
Niyonkuru Frank ni umwe mu banyamakuru bashya bagaragaye mu Urukiko rw'Ubujurire
Muramira Regis yatangaje ko ikiganiro Urukiko rw'Ubujurire ntaho kizajya
Ishimwe, Kazungu baheruka gutandukana na FINE FM barakomezanya kuri radio nshya ya Sam Karenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .