00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yisubiyeho nyuma yo kujyanwa mu nkiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 March 2025 saa 09:00
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryakuye Ikipe ya Léon yo muri Mexique mu makipe azakina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kubera ko uburyo ibayeho bitandukanye n’ibyo amategeko y’irushanwa ateganya.

FIFA yafashe iki cyemezo nyuma yo kuregwa n’Ikipe ya Liga Deportiva Alajuelense yo muri Costa Rica mu Rukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS).

Liga Deportiva Alajuelense yashinjaga FIFA kutubahiriza amategeko yishyiriyeho arebana n’amakipe afite aho ahuriye, aho yatunze urutoki amakipe ya Léon na Pachuca yo muri Mexique, ivuga ko yombi ari aya sosiyete ya Grupo Pachuca.

Ikipe ya Léon yari guhura na Chelsea mu mukino wayo wa mbere mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe giteganyijwe hagati ya tariki ya 14 Kamena n’iya 13 Nyakanga 2025, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ingingo ya 101 mu mategeko agenga Igikombe cy’Isi cy’Amakipe ivuga ko nta kipe izitabira mu gihe hari ibijyanye n’imigabane cyangwa ubuyobozi ihuriyeho n’indi izakina iri rushanwa, ni yo yatumye FIFA ishyira ku ruhande Ikipe ya Léon.

Uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi rwatangaje ko ikipe izasimbura Léon “izatangazwa mu gihe kitarambiranye.”

Ni mu gihe iyi kipe yatangaje ko yiteguye kujuririra icyemezo yafatiwe ndetse yamaze kugaragaza ibimenyetso bishimangira ko yigenga mu buryo bw’ubukungu, imiyoborere na siporo.

Mu 2023, Liga Deportiva Alajualense yatwaye Central American Cup naho Ikipe ya Léon yegukana CONCACAF Champions Cup, ari byo byatumye ihabwa umwanya mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe.

Impamvu Ikipe ya Léon ari yo yakuwe mu irushanwa aho kuba Pachuca na yo yo muri Mexique, ni uko iyi ya nyuma yatwaye CONCACAF Champions Cup iheruka kuba mu 2024.

Ikipe ya Léon yo muri Mexique yakuwe mu makipe azakina Igikombe cy'Isi cy'Amakipe mu mpeshyi y'uyu mwaka
James Rodríguez wakinnye muri Real Madrid ni umwe mu bakinira Ikipe ya Léon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .