FIFA yemerewe kugira icyicaro mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Mutarama 2021 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yemereye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugira icyicaro mu gihugu muri gahunda iri Shyirahamwe ryashyizeho ryo kongera amashami yaryo mu bice bitandukanye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ayo masezerano yemerera FIFA kugira icyicaro mu Rwanda.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko icyicaro kizashyirwa i Kigali ari icyaherukaga gufungurwa muri Ethiopia muri Gashyantare 2019, kikazajya cyifashishwa n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati.

Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, rifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z’iterambere ndetse rikayegereza amashami afasha kwihutisha imishinga itandukanye.

Ni muri urwo rwego, FIFA yagiye ifungura ibyicaro mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho muri Afurika kuri ubu byamaze gushyirwa i Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’iya Addis Ababa muri Ethiopia.

Ubu buryo bufasha amashyirahamwe yo mu gace kegereye iki cyicaro cya FIFA kudasiragira ageza ibibazo byayo bijyanye n’iterambere rya ruhago i Zurich mu Busuwisi, ahubwo bigakemurirwa ku byicaro biyegereye.

Muri gahunda za FIFA zo guteza imbere umupira ku Isi, harimo ko bitarenze mu 2022, izaba imaze gushora hafi miliyoni 3$ mu bikorwa by’uyu mushinga.

Kuva umushinga wa FIFA Forward utangiye mu 2016, ibindi bihugu byashyizwemo ibyicaro bya FIFA birimo Ubuhinde, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay. Barbados na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

FIFA yafunguye icyicaro muri Ethiopia mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .