Iri rushanwa rizaba kuva tariki ya 15 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025, ni ubwa mbere rizitabirwa n’amakipe 32 nyuma y’uko yongerewe.
Imikino izabera hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium iri muri Leta ya New Jersey.
Ibindi bibuga bizaberaho irushanwa ni Mercedes-Benz Stadium muri Atlanta, TQL Stadium muri Cincinnati, Hard Rock Stadium muri Miami, Geodis Park muri Nashville, Bank of America Stadium muri Charlotte na Camping World Stadium muri Orlando.
Hari kandi Inter&Co Stadium muri Orlando, Rose Bowl Stadium muri Los Angeles, Lincoln Financial Field muri Philadelphie, Lumen Field muri Seattle na Audi Field muri Washington DC.
Amakipe ya Chelsea, Manchester City na Real Madrid yahise abona itike nk’aheruka kwegukana UEFA Champions League mu myaka ine iheruka.
Ni mu gihe Bayern Munich, Paris St-Germain, Inter Milan, Porto na Benfica na zo zizitabira kubera imibare myiza zifite nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa aheruka.
Andi makipe azitabira ni atandatu yo muri Amerika y’Amajyepfo na 12 azava muri Afurika, Asia na Amerika y’Amajyaruguru, mu gihe Oceanie yahawe umwanya umwe nk’uko bimeze kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakira irushanwa.
Iki Gikombe cy’Isi cy’Amakipe cyari gisanzwe kiba hagati mu mwaka w’imikino, kikitabirwa n’amakipe atandatu avuye mu mpuzamashyirahamwe zirindwi zigize FIFA.
Icyemezo cy’uru rwego ruyobora ruhago ku Isi cyo kongera umubare w’amakipe akina irushanwa, nticyakiriwe neza n’amakipe n’abakinnyi dore ko byahuriranye n’amavugurura yakozwe muri UEFA Champions League na Europa League, na yo yongereye umubare w’imikino.
Muri Nyakanga, ihuriro ry’abakinnyi babigize umwuga n’irya za shampiyona z’i Burayi ririmo shampiyona 39 n’amakipe 1130 yo mu bihugu 33, yombi yanditse agaragaza ko FIFA iri kwangiza umupira.
Amezi abiri mbere yaho, FIFA yari yateye utwatsi ibyavugwaga ko ihuriro ry’abakinnyi babigize umwuga ku Isi n’irya za shampiyona atigeze agishwa inama ku kongera amakipe akina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!