00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yateye utwatsi ubujurire bwa Mukura VS, iyitegeka kwishyura Opoku miliyoni hafi 12 Frw

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 03:10
Yasuwe :

Mukura VS yatsinzwe urubanza yajuririyemo icyemezo cy’uko yahagaritse mu buryo bunyuranyije n’amategeko William Opoku Mensah wahoze ayikinira, itegekwa kumwishyura miliyoni 11.5 Frw.

Muri Werurwe nibwo rutahizamu Opoku Mensah ukomoka muri Ghana, yahishuye ko kuva umwaka w’imikino wa 2021-2022 watangira, yakinaga adafite icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda.

Opoku yageze mu Rwanda muri Mata 2021 asinyira Mukura VS kuyikinira imyaka itatu.

Kubera ko shampiyona ya 2021 yakinwe amezi abiri ikarangira muri Kamena 2021, yasabiwe icyemezo cyo gukorera mu Rwanda (Work Permit) cy’amezi atatu, cyarangiye muri Nyakanga, ntiyahabwa ikindi.

Uyu mukinnyi yazamuye amaragamutima ye nyuma y’uko ahise ahagarikwa n’iyi kipe mu mikino no mu myitozo yayo. Yahise afata umwanzuro wo kurega iyi kipe kubwo kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Nyuma yo kujyanwa mu nkiko n’uyu mukinnyi, Mukura yaratsinzwe ihanishwa kumuha umushahara w’amezi yari asigaye kugira ngo asoze amasezerano angana n’ibihumbi 700 Frw ku kwezi, no kwishyura amafaranga yishyuye ajya kugura VISA angana n’ibihumbi 800 Frw kuko ikipe ariyo yari kubimukorera.

FIFA yafatiye imyanzuro Mukura ariko yiyemeza kujurira, nubwo ntacyo byatanze kuko ingingo zayo zidafatika.

Nta kabuza Mukura VS izakomereza ku gihano cyo guha Opoku miliyoni 11.5 Frw.

Ni mu gihe imaze igihe gito ikusanyije miliyoni 46 Frw zo kwishyura uwahoze ari umutoza wayo Djilali Bahlour, na we wirukanywe binyuranyije n’amategeko.

Nubwo yatanze ayo mafaranga, iracyahanganye n’ingaruka z’uko mu bihano yahawe, harimo kuba itemewe kwandikisha abakinnyi bashya mbere ya Mutarama 2023.

William Opoku Mensah yongeye gutsinda urubanza yarezemo Mukura VS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .