00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yajyanywe mu nkiko kubera amategeko y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 February 2025 saa 07:10
Yasuwe :

Ikipe yo muri Costa Rica ya Liga Deportiva Alajuelense yareze Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu Rukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS) kubera kwirengagiza amategeko yayo agenga Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.

Liga Deportiva Alajuelense ishinja FIFA kutubahiriza amategeko yishyiriyeho arebana n’amakipe afite aho ahuriye, aho yatunze urutoki amakipe ya Léon na Pachuca yo muri Mexique.

Iyi kipe yagaragaje ko ikirego kirebana na Léon na Pachuca aho amakipe yombi ari aya sosiyete ya Grupo Pachuca.

Yasabye ko CAS ibifataho umwanzuro bitarenze ukwezi kumwe mbere y’uko hatangira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizitabirwa n’amakipe 32 kuva tariki ya 15 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025.

Liga Deportiva Alajuelense imaze kwegukana Shampiyona ya Costa Rica inshuro 30, yizeye ko ishobora gusimbura imwe muri aya makipe yombi muri iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitewe n’umwanya iriho muri Amerika y’Epfo.

CAS yavuze ko “yatangiye gukurikirana iki kibazo” nyuma y’ikirego cyatanzwe na Alajuelense.

Mu myanya ine yagenewe amakipe yo muri CONCACAF, atatu yo muri Mexique ni yo yamaze kubona itike.

Léon na Pachuca za sosiyete ya Grupo Pachuca, zombi zabonye itike nk’uko bimeze kuri C.F. Monterrey nk’amakipe atatu aheruka kwegukana irushanwa rya CONCACAF.

Ni mu gihe ingingo ya 101 mu mategeko agenga Igikombe cy’Isi cy’Amakipe ivuga ko nta kipe izitabira mu gihe hari ibijyanye n’imigabane cyangwa ubuyobozi ihuriyeho n’indi izakina iri rushanwa.

Alajuelense yari yabanje kwandikira FIFA mu Ugushyingo isaba kuzitabira iri rushanwa rizaba mu mpeshyi.

Ikipe ya Liga Deportiva Alajuelense yareze FIFA muri CAS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .