FIFA yahagaritse gahunda yo kongera amakipe azitabira Igikombe cy’Isi mu 2022 muri Qatar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryahagaritse igitekerezo cyari kimaze iminsi ko Igikombe cy’Isi cyo mu 2022 cyazitabirwa n’amakipe 48 avuye kuri 32 asanzwe.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aheruka gutangaza ko amakipe yitabira Igikombe cy’Isi ashobora kongerwa akagera kuri 48, bigakorwa uhereye ku Gikombe cy’Isi gitaha aho gutegereza icyo mu 2026 nk’uko byari byemejwe mbere.

Izo mpinduka ariko zasabaga ko hagira ikindi gihugu cyafatanya na Qatar kwakira iki Gikombe cy’Isi.

Nyuma y’isesengura, FIFA yatangaje ko basanze impinduka zitahita zikorwa aka kanya. Yanavuze ko yasuzumye ubushobozi bw Qatar bwo kwakira irushanwa ry’amakipe 48 yonyine, ariko ihitamo kudakomeza iyo gahunda kuko yasanze hatari igihe gihagije cyo gukora “isesengura ryimbitse ku cyasabwa mu bijyanye n’ibikenewe.”

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Perezida wa Uefa, Aleksander Ceferin yavuze ko kongera amakipe 16 mu gikombe kizabera muri Qatar bishobora “guteza ibibazo byinshi”, avuga ko icyo gitekerezo kidashoboka.

Mu nama ya Fifa muri Mutarama 2017, hemejwe ko amakipe ashobora kugera kuri 48 mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico mu 2026. Gusa Infantino yaje kuvuga ko basuzuma niba bitanaba mbere yaho mu 2022.

Kongera amakipe mu 2026 bizatuma haboneka amatsi 16, imikino iba mu irushanwa ihite yiyongera igere kuri 80 ivuye kuri 64 isanzwe.

U Bufaransa ni bwo bwegukanye Igikombe cy'Isi cy'umwaka ushize cyabereye mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza