Uyu, ni umwe mu myanzuro yafashwe n’iyi Komite Nyobozi yakoreraga inama i Zurich mu gihugu cy’u Busuwisi, aho basabye komite ishinzwe imyitwarire gukurikirana iki kibazo cya Palestine ngo barebe ko gifite ireme.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Palestine yari yasabye FIFA guhagarika Israel mu bikorwa byose bya ruhago nk’uko yabigenje ku gihugu cy’u Burusiya, aho yayishinjaga kuyigabaho ibitero ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Hejuru y’ibi Palestine ikaba yarashinjaga igihugu cya Israel kurangwa n’ivangura rikorerwa abakinnyi b’Abarabu, mu gihe ngo hari amakipe atandatu akina muri Shampiyona ya Israel kandi asanzwe abarizwa mu gace ka Palestine ka West Bank.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rya ruhago muri Palestine bwongeyeho ko kugeza ubu abakinnyi 250 bamaze kugwa mu bitero bya Israel aho benshi muri bo bakina umupira w’amaguru. Bongeyeho ko n’ibikorwa remezo bitandukanye birimo za stade byasenywe n’iki gihugu mu buryo budakwiye.
Komite Nyobozi ya FIFA ikaba kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira yemeje ko igiye gukora iperereza ryimbitse kuri ibi birego, aho izashyira hanze umwanzuro w’ibizavamo mu gihe gito.
FIFA yasoje itangaza ko ikomeje guterwa impungenge n’intambara ziri kubera mu gace k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho nk’uko babitangaje muri Kongere ya 74 yayo, ngo icyo basaba impande zose ni ugukora ibishoboka amahoro akaboneka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!