00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA Club World Cup: Inter Miami ya Messi yahagamwe na Al Ahly yo mu Misiri (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 June 2025 saa 07:41
Yasuwe :

Inter Miami ya Lionel Messi yananiwe gutsinda Al Ahly yo mu Misiri, mu mukino ubimburira indi mu y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umukino wabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ubera mu mujyi wa Miami ku kibuga cya Hard Rock Stadium, uyoborwa n’umusifuzi w’Umunya-Iran, Alireza Faghani.

Wabimburiwe n’ibirori byo gutangiza iri rushanwa ry’amateka, rigiye guhuriza hamwe amakipe yabaye aya mbere ku migabane itandukanye ku Isi.

Benshi bari bategereje uyu mukino bizeye ko hari ibitangaza bidasanzwe rutahizamu Lionel Messi aza gukora muri iyi kipe iri mu zihagarariye Afurika, ariko igice cya mbere cyerekana ibitandukanye.

Ni igice Al Ahly yahushije uburyo bwinshi bwo kubona ibitego ariko umunyezamu wa Inter Miami, Oscar Ustari, yigaragaza bidasanzwe ayibuza kureba mu izamu hakiri kare.

Al Ahly yahushije igitego ku munota wa cyenda ubwo Emam Ashour ukina mu kibuga hagati yakiraga umupira ari mu rubuga rw’amahina, ariko ateye mu izamu ishoti rikomeye Ustari arikuramo.

Wessam Abou Ali wa Al Ahly yatsinze igitego ku munota wa 31, ariko umusifuzi amumenyesha ko habanje kubamo kurarira aracyanga, mbere y’uko Achraf Dari ahusha ikindi gitego cyari cyabazwe nanone Ustari agatabara Inter Miami.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Telasco Segovia yakoze ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti kuri Al Ahly, ariko rutahizamu wayo Mahmoud Trézéguet ayiteye Ustari ayikuramo.

Uburyo bukomeye bwa Inter Miami bwabonetse ku munota wa 51 mu gice cya kabiri, ubwo Tadeo Allende yateraga ishoti ariko umunyezamu wa Al Ahly, Mohamed El Shenawy, awukuramo.

Lionel Messi yari hafi kubona igitego ku munota karindwi mu y’inyongera kuri 90 y’umukino, ariko ishoti yateye mu izamu Mohamed El Shenawy aryohereza muri koruneri.

Amakipe yombi yagabanye amanota buri imwe igira rimwe ndetse ziyobora n’Itsinda A, mu gihe amakipe birisangiye ari yo FC Porto yo muri Portugal na Palmeiras yo muri Brésil zitarakina.

Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe itegerejwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kamena, hari uhuza Bayern Munich na Auckland City, ndetse n’uhuza Atletico Madrid na Paris Saint-Germain.

Wari umukino utegerejwe na benshi mu bakunzi ba ruhago barimo n'abakiri bato
Abana bato bari mu bitabiriye umukino wa Inter Miami na Al Ahly
Abafana ba Inter Miami batangiye gufana hakiri kare
Mu mujjyi wa Miami ntibyari bisanzwe mbere y'uko umukino uba
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aganira na bagenzi be mbere yo gukurikira umukino
Abafana bari benshi ku kibuga
Abakurikiye umukino wa mbere w'Igikombe cy'Isi cy'Amakipe baryohewe n'ibirori
Amakipe 32 ni yo azahanganira Igikombe cy'Isi
Umuhango wo gufungura irushanwa warimo ibyamamare
Umukino wa mbere wabereye mu mujyi wa Miami
Al Ahly ni imwe mu makipe meza ku Isi
Amakipe yabaye yitwaye neza ku rwego rw'imigabane ni yo yitabiriye irushanwa
FIFA yatangije irindi rushanwa rikomeye ku Isi
Amakipe yombi yakiriwe mu buryo budasanzwe bufungura irushanwa
Abakinnyi 11 Al Ahly yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Inter Miami yabanje mu kibuga
Abafana ba Al Ahly yo mu Misiri bari bakereye kuyishyigikira
Lionel Messi aramukanya na Mohamed El Shenawy wa Al Ahly mbere y'uko umukino utangira
Yasser Ibrahim wa Al Ahly yari yahawe akazi ko kutava iruhande rwa Messi
Lionel Messi ari guhindura umupira mu rubuga rw'amahina
Umunyezamu wa Inter Miami, Oscar Ustari, yitwaye neza muri uyu mukino yakuyemo na penaliti
Al Ahly yari ikipe nziza mu gice cya mbere cy'umukino
Al Ahly yabujije Messi kuyibonamo igitego
Yasser Ibrahim wa Al Ahly abwira bagenzi be gusunganwa na Lionel Messi
Al Ahly yabonye inota rimwe yagerageje gukina
Achraf Dari ari kwihanganisha Lionel Messi yari amaze gukorera ikosa
Yasser Ibrahim wa Al Ahly yahagaze neza mu bwugarizi bwayo
Abou Ali wa Al Ahly agerageza uburyo bw'igitego
Lionel Messi ntabwo yorohewe n'abakinnyi ba Al Ahly
Hamdi Fathy wa Al Ahly ahanganye na myugariro wa Inter Miami Falcon Picart
Trézéguet agerageza gukura umupira ku mukinnyi wa Inter Miami

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .