Amatora yatangiye saa munani n’iminota 30, akorwa mu ibanga rikomeye. Mu cyumba cya Lemigo yaberagamo, nta muntu n’umwe wari ufite telefoni ku buryo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, kumenya ibyari biri kuberamo byari ikintu kigoye cyane.
Umwe mu bari bitabiriye aya matora, ni we wasohotse avuga uko imbere byifashe, ko Uwayezu ariwe muyobozi mushya w’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.
Ni amatora yayobowe na Komite y’Inzibacyuho yari yahawe iminsi 30 n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Uwayezu Jean Fidèle w’imyaka 54 akomoka i Nyanza, yatorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, ahigitse Bizimana Slyvestre bari bahanganiye uyu mwanya, ariko we akaba atitabiriye amatora kubera ko ari Umudivantisite w’umunsi wa karindwi.
Uwayezu yahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse yahawe umudali wo kubohora igihugu. Mu 2011, yiyamamarije kuba Umusenateri aturutse mu Ntara y’Amajyepfo gusa ntiyahirwa. Icyo gihe yari ashyize imbere amahoro n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere n’uburumbuke by’u Rwanda.
Ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Muhanga ashaka kuba Umusenateri yagize ati “Narwaniye iki gihugu kandi nzakomeza kubikora ntyo nitanga, ntanga ubuzima bwanjye bwose ku Banyarwanda kugira ngo bagire amahoro n’umutekano.”
Uwayezu asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, hiyamamaje Mushimire Jean Claude wahoze akuriye imishinga muri manda ebyiri ziheruka muri Rayon Sports ndetse na Kayisire Jacques wakiniye Rayon Sports nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngoga Roger Aimable yiyamamaje nk’umukandida rukumbi ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri naho Ndahiro Olivier yiyamamaza nk’Umubitsi.
Usibye Uwayezu Jean Fidèle watorewe kuba Perezida, ku yindi myanya Visi Perezida wa Mbere yabaye Kayisire Jacques mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable naho umubitsi aba Ndahiro Olivier.




Iyi Nteko Rusange ya Rayon Sports idasanzwe yatangiye nyuma y’iminota 36 ku i saa tatu yari yatangajwe mbere ndetse abayitabiriye babanza kwamburwa telefoni ngendanwa kugira ngo ibiganirwa bigume hagati yabo.
Kimwe mu byari byitezwe ni uko Rayon Sports yagombaga kuyoborwa n’amasura mashya nyuma y’uko RGB na Minisiteri ya Siporo basabye ababaye mu buyobozi bwayo, bagaragaye mu bibazo by’amakimbirane biyiherukamo, kutongera kuyobora.
Komite yatowe yasimbuye iy’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah, yo yari yashyizweho na RGB nyuma y’uko uru rwego rushinzwe imiyoborere ruhagaritse Komite ya Munyakazi Sadate kubera kunanirwa kubahiriza inshingano zo gusubiza Umuryango ku murongo.
Muri Kanama, RGB yari yasabye ko inzego zose za Rayon Sports ziseswa hagasigara komite nyobozi ya Munyakazi Sadate icunga ikipe ndetse na yo ikaba yari yasabwe kunoza ibijyanye n’amategeko muri iyi kipe nubwo itabigezeho igahagarikwa ku wa 22 Nzeri.
Amatora ya Komite Nyobozi yabanjirijwe n’ayo kwemeza amategeko shingiro mashya azagenderwaho n’uyu Muryango.
Iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe yemeje ko abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports ari Fan Club 45 zasinye ku mategeko shingiro yatowe, kongeraho izindi zizavuka nyuma, aho buri imwe igomba kuba byibuze igizwe n’abantu 30, buri umwe akajya itanga byibuze umusanzu ungana na 2000 Frw ku kwezi. Utabikoze mu gihe kingana n’amezi atatu azajya atakaza ubunyamuryango.
Ku bijyanye no kuba RGB yari yagarageje ko Gikundiro Forever ifite ubuzima gatozi, bigatuma Rayon Sports isa nk’aho ari impuzamiryango, hemejwe ko nta Fan Club igomba kugira ubuzima gatozi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!