Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ugushyingo 2024, ni bwo Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwoherereje ub utumwa amakipe yose buyamenyesha izo mpinduka.
Ibi byaje nyuma y’uko tariki ya 5 Ugushyingo yari yatanzwe mbere igeze hari amwe mu makipe akibura ku rutonde rw’ayiyandikishije bituma atari kugaragara mu azahatana muri iryo rushanwa.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri E-Mail yahawe amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, icya Kabiri n’icya Gatatu igira iti “Twishimiye kubamenyesha ko igihe cyo kwiyandikisha kuzitabira Igikombe cy’Amahoro cyongerewe, mukaba mwemerewe kwiyandikisha kugeza tariki ya 12 Ugushyingo 2024 mbere ya saa Sita z’ijoro.”
Urutonde rw’amakipe yamaze kugaragara ku rutonde harimo 10 yo mu Cyiciro cya Mbere, 13 yo mu Cyiciro cya Kabiri n’andi ane yo mu Cyiciro cya Gatatu.
Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere yiyandikishije ni Bugesera FC, Mukura VS, Rutsiro FC, Marines FC, Gasogi United, Muhazi United, Musanze FC, Vision FC, AS Kigali na APR FC.
Amakipe y’Icyiciro cya Kabiri ni Intare FC, Ivoire Olympic, Interforce, Unity, Sina Gerard, Addax, UR FC, TsindaBatsinde, Nyanza FC, Esperance FC, Etoile de l’Est, Motard FC na AS Muhanga.
Ayo mu Cyiciro cya Gatatu ni Irakenewe FC, Nyabihu Young Boys, Ejoheza FC na Classic FC.
Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere atari yaribonye ku rutonde harimo Kiyovu Sports, Rayon Sports, Amagaju FC, Etincelles FC, Police FC na Gorilla FC.
Police FC ni yo yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1, ihagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2024/25.
Inkuru bifitanye isano: Rayon Sports yabuze mu makipe yiyandikishije mu Gikombe cy’Amahoro biteza urujijo
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
FERWAFA yongereye igihe cyo kwiyandikisha mu Gikombe cy'Amahoro, ivuga ko bizarangira ku wa 12 Ugushyingo 2024.
Ni nyuma y'uko amakipe arimo Rayon Sports, Police FC, Kiyovu Sports, Gorilla FC, Amagaju FC na Etincelles FC atagaragaye ku rutonde… pic.twitter.com/cjs2PKlCyd
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 7, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!