FERWAFA yongereye igihe cyo kugura abakinnyi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryongereye igihe cyo kwandikisha abakinnyi, aho bizageza tariki ya 7 Ugushyingo 2020 ku makipe yo mu Cyiciro cya Mbere.

Mu gihe amakipe yo mu Rwanda yagiye ku isoko ry’abakinnyi guhera muri Gicirasi, kubandikisha byagombaga gusozwa ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira nyuma y’uko bitangiye ku wa 16 Kanama 2020.

Nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira tariki ya 4 Ukuboza, amakipe menshi yasabye ko yakongererwa igihe cyo kugura no kwandikisha abakinnyi.

FERWAFA yemeje ko ku makipe asanzwe mu Cyiciro cya Mbere, kwandikisha abakinnyi bizarangira tariki ya 7 Ugushyingo 2020 mu gihe nyuma y’igice kibanza cya Shampiyona hazabaho kongeramo abandi bakinnyi hagati ya tariki ya 15 n’iya 29 Werurwe 2021.

Kuri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ya 2020/21, izatangira tariki ya 19 Ukuboza, amakipe azandikisha abakinnyi hagati ya tariki ya 27 Ugushyingo 2020 n’iya 30 Mutarama 2021 ndetse no hagati ya tariki ya 20 Gashyantare 2021 n’iya 12 Werurwe 2021.

Muri Shampiyona y’Abagore mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri, umwaka w’imikino wa 2020/21 uzatangira tariki ya 27 Gashyantare 2021, usozwe ku wa 31 Nyakanga 2021.

Amakipe azaba yemerewe kwandikisha cyangwa kongeramo abakinnyi hagati ya tariki ya 30 Mutarama n’iya 26 Gashyantare ndetse no hagati ya tariki ya 15 Gicurasi n’iya 4 Kamena 2021.

FERWAFA yatangaje ko amakipe abiri azazamuka mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo nyuma yo gukina imikino ya play-offs iteganyijwe hagati ya tariki ya 13 n’iya 21 Ugushyingo, azongeramo abakinnyi hagati ya 21 Ugushyingo n’iya 4 Ukuboza 2020.

Kugeza ubu ariko ntiharemezwa igihe hazasorezwa Shampiyona y’Abagore mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2020, zombi zahagaritswe na COVID-19, ni nyuma y’uko benshi mu bakinnyi bazikinamo ari abanyeshuri.

Gasogi United yabimburiye andi makipe ku isoko ubwo yaguraga Iradukunda Bertrand muri Gicurasi
Rayon Sports iheruka gutira Sugira Ernest muri APR FC, iri mu makipe y'Icyiciro cya Mbere azongeramo abakinnyi kugeza tariki ya 7 Ugushyingo
Shampiyona y'Abagore izatangira mu mwaka w'imikino wa 2021, izatangira muri Gashyantare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .