Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Rwamagana City FC ijuririye icyemezo cyari cyafashwe na Ferwafa cyo guterwa mpaga na As Muhanga ngo kubera gukinisha umukinnyi Mbanza Joshua wari wahawe amakarita atatu y’umuhondo.
Ubuyobozi bwa Rwamagana City FC bwakomeje kugaragaza ko ibivugwa bihabanye n’ukuri byanatumye ijuririra icyo cyemezo isaba kurenganurwa.
Umukino wa ½ cy’imikino yo gushaka ikipe izamuka mu Cyiciro cya Mbere wari guhuza AS Muhanga na Interforce wari uteganyijwe ku wa 14 Kamena 2022 wahagaritswe igitaraganya, nyuma y’ubujurire bw’Ikipe ya Rwamagana City FC.
Ferwafa igisohora itangazo ivuga ko Rwamagana City yamaze guterwa mpaga nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Muhanga, iyi kipe yahise yandikira inzego zitandukanye zirimo Ferwafa igaragaza ko uwo mukinnyi atigeze abona ikarita y’umuhondo ku mukino wabahuje na Nyagatare FC.
Muri iyo baruwa yasabaga inzego zose bireba zirimo Minisiteri ya Siporo na Ferwafa kuyirenganura.
Byari biteganyijwe ko ku wa Kabiri ikipe ya AS Muhanga ihita yakira Interforce saa Munani z’amanywa ariko umukino waje gusubikwa kugira ngo habanze hakirwe ubujurire bwa Rwamagana City.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Ferwafa, yemeje ko ikipe ya Rwamagana ari yo izakina umukino wa ½ wagombaga gukinwa na AS Muhanga.
Ikomeza igira iri “Komisiyo ishinzwe amarushanwa yateranye isuzuma ubusabe bwa Rwamagana City FC ku kibazo kirebana n’umukinnyi Mbanza Joshua. Icyemezo cya nyuma cya Komisiyo, Rwamagana City ni yo izakina na Interforce mu mikino ya 1/2.”
Komisiyo ishinzwe amarushanwa yateranye isuzuma ubusabe bwa Rwamagana City FC ku kibazo kirebana n'umukinnyi MBANZA Joshua.
Ikemezo cya nyuma cya Komisiyo RWAMAGANA City niyo izakina na Interforce mu mikino ya 1/2. pic.twitter.com/CntqSrBFFM
— Rwanda FA (@FERWAFA) June 16, 2022
Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye aya makipe ahagana saa Saba zo ku wa 14 Kamena 2022, yamenyesheje aya makipe ko umukino usubitswe nyuma y’ibaruwa ya Rwamagana City y’ubujurire.
Ubwo umukino wagombaga guhuza AS Muhanga na Interforce, Umuyobozi Mukuru wa AS Muhanga, Irambona Robert, yavuze ko bagiye gutegereza ukuri kuzava mu myanzuro bazamenyeshwa na Ferwafa.
Umunyamabanga Mukuru wa Rwamagana City, Gombaniro Dickson, yavuze ko umukinnyi wabo Mbaza Joshua atigeze abona ikarita ku mukino bakinnye na Nyagatare FC, akemeza ko bazakomeza kujurira kugira ngo barenganurwe.
– Ushinzwe ikoranabuhanga ku Karere ni we waburaniye Rwamagana City
IGIHE yamenye ko Rwamagana City yari yagiye kuri Ferwafa yitwaje ushinzwe ikoranabuhanga ku Biro by’Akarere ka Rwamagana kugira ngo ayifashe kureba email yoherejwe n’abasifuzi na ba komiseri b’umukino.
Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ko izo email basanze zarasibwe mu bubiko uretse komiseri wenyine ngo muri raporo ye basanze Mbanza Joshua nta karita imuriho, babaza umusifuzi ahakana ko atigeze yohereza raporo.
Abashinzwe ikoranabuhanga ngo bakomeje kugerageza bagarura email zari zarasibwe maze bazirebyeho basanga koko kuri izo raporo ntaho Mbanza Joshua yigeze ahabwa ikarita birangira Ferwafa ifashe umwanzuro w’uko Rwamagana City ari yo izakina imikino ya ½.
Ferwafa yavuze ko mu minsi ya vuba ari bwo hazatangazwa igihe umukino uzahuza Rwamagana City na Interforce uzabera n’aho uzakinirwa.
Rwamagana City FC kuri ubu iri mu makipe ane ari kwishakamo amakipe abiri agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda aho kugeza ubu hari gukinwa imikino ya nyuma kugira ngo hamenyekane ikipe igomba kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2022 hagati ya APR FC na Kiyovu Sports mu gihe Etoile de l’Est yo yamaze gusezererwa itsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!