Muri Nyakanga uyu mwaka, ni bwo wo Académie ya Bayern Munich yongeye gushaka abandi bana bazasimbura abagera kuri 20 basezerewe kubera impamvu zitandukanye zirimo ubushobozi buke n’ikinyabupfura.
Mu gushaka ababasimbura, iyi Académie yifashishije abatoza batandukanye mu Ntara bafatwaga nka "Ferwafa Technical Advisors", gusa kugeza ubu bakaba batari bahembwa kandi aho bagiye hose barakoreshaga amafaranga yabo.
Umwe muri aba, yabwiye Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ko bagiye batereranwa kugeza n’ubwo bitabaje Umuyobozi wa Académie ya Bayern Munich mu Rwanda ariko na we akaza kubeshywa.
Yagize ati “Twahawe inshingano zo gukorana na Bayern Munich gushaka abana bayigiyemo, twakoraga nk’abajyanama ba Ferwafa mu bya tekinike. Iki gikorwa twagikoze mu kwezi kwa Nyakanga none kugeza ubu ntiturishyurwa kandi twazengurukaga uturere twose dushinzwe batubwira gukoresha ayacu ngo tuzayasubizwa.”
Umuvugizi Wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye IGIHE ko mu gihe gito ibibazo by’aba bantu biri buze kuba bikemutse.
Ati “Ikibazo tumaze igihe tukizi kandi tugiye kugikemura vuba. Turisegura ko habayeho gutinda kuko twari tugikusanya imyirondoro yose ya buri wese uzishyurwa.”
“Ubu byose twarabibonye mu minsi mike tugiye kubishyura.”
Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho imenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.
Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Bayern Munich ifasha u Rwanda guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato bigishwa ruhago.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!