Iyi gahunda yagaragajwe ku wa Kane, tariki ya 19 Mutarama 2023. Nubwo ari cyo gihe yagaragarijwe ariko bimwe mu bikorwa bikubiyemo byatangiye gukurikizwa kuva mu mwaka wa 2022.
Impamvu byatangiye gukorwaho ni uko iyi gahunda ari iyo mu myaka ine, kuva mu 2022 kugeza 2025. Muri icyo gihe intego zose zagenwe zigomba kuba zashyizwe mu bikorwa.
Muri gahunda zarebweho cyane mu Cyerekezo 2022/2025, harimo kuzamura urwego rwa Ruhago y’Abagore, ikajya itangirira ku bana bakiri bato mu byiciro by’imyaka y’abatarengeje 13, 15 na 17.
Iyi gahunda yagabanyijwe mu nkingi eshanu, izashingiraho igera ku ntego yihaye. Iya mbere ni ukuzamura umubare w’abana bakina ruhago mu Rwanda, ukazamukaho 20%, byagera mu Ugushyingo 2025 bikagera kuri 50%.
Inkingi ya kabiri izarebwaho ni ukuzamura urwego rw’amarushanwa akinwa mu Rwanda, akagira uburemere ndetse akaniyongera. Indi nkingi ni ukongera abashobora kugira uruhare mu kuzamura urwego rw’abakinnyi no kubongerera ubumenyi.
Inkingi ya kane ni ukuzamura urwego rw’abatoza b’abagore bakagera ku rusumba urwo bariho kugeza ubu. Inkingi ya gatanu, ni ukumenyekanisha ibikorwa by’umupira w’abagore ukaba icyitegererezo, ndetse ukabasha no kugaragazwa, ukanacuruzwa.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Nibagwire Sifa Gloria, yishimiye gahunda zashyiriweho ruhago y’abagore avuga ko zizaba zifite aho zibakura n’aho zibageza.
Yagize ati “Twabonye ari igikorwa cyiza cyane, ahanini gishingiye ku bana bazadusimbura mu mupira w’amaguru. Ikindi twishimiye kandi ni uko tuzajya tubona amarushanwa menshi kandi akomeye, azadufasha kuzamura urwego.”
“Mu Ikipe y’Igihugu nabonye bazatugenera imikino ya gicuti nk’uko bayiha basaza bacu, na byo bizadufasha kwitwara neza twasohokeye igihugu ndetse byorohereze n’abakinnyi kubona amakipe yo hanze.”
Komiseri wa Ruhago y’Abagore, Tumutoneshe Diane, yavuze ko ari gahunda iri mu byakagombye kuba byarizweho kera ariko cyari cyo gihe ngo yimakazwe.
Yagize ati “Imyaka ine si myinshi cyane ariko noneho twahisemo kutiha igihe kirekire kugira ngo dusuzume niba tuzabigeraho. Iyo wamaze kumenya icyo ushaka icyo gihe umenya icyo ukora kugira ngo ukigereho.”
“Turacyari ku rwego rwo hasi ariko ntabwo ariho dushaka kugarukira gusa, ahubwo mu nzego zose turifuza kugaragaza itandukaniro. Ariko ubundi tuzakora kuva ku myaka itandatu kuzamura hamwe n’abadushyigikiye bizagerwaho.”
Yongeyeho kandi ko icyo bagomba gukemura vuba kugira ngo babigereho ari ukuzuza inzego kuko izihari zitari zuzuye bityo hagira igipfa, ntihaboneke uwo kubibazwa.
Perezida wa Ferwafa, Olivier Nizeyimana, avuga ko bahangayikishijwe no kuzuza inzego hagendewe ku byo Fifa ibategeka kandi ibyo biri kwigwaho.
Ati “Ibibazo by’imiyoborere biri gutuma tutagera ku nshingano, ariko ni byo biri gukemuka vuba kurusha ibindi. Ni imwe mu mpamvu zatumye duha akazi Umuyobozi wa Tekinike Gérard Buscher kugira ngo adufashe kuziba ibyo byuho tugifite.”
Ku kibazo cy’ibikorwaremezo, Nizeyimana yavuze ko bigoye kugira ngo bikemuke ariko hamwe n’abaterankunga bakorana na yo bazagerageza ibishoboka bikagabanuka.
Ati “Dufite ikibazo cy’ibibuga cyane cyane mu mupira w’amaguru, kuko mubona ko n’abagabo basigaye bakina saa sita. Ubu rero nta mikoro dufite ariko inkunga ya FIFA yaje yose, twayigeneye ibibuga nubwo na yo idahagije. Mu bushobozi bwacu ntitwabasha kubakira amakipe ibibuga.”
Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ryiyemeje gushyigikira ibikorwa bya ruhago y’abagore mu Rwanda, ikabasha kugera ku ntego zayo.
Kugeza ubu mu Rwanda hari gukinwa Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri cya Shampiyona ndetse n’amarushanwa y’abakiri bato bafite imyaka 17.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!