Abitabye Ferwafa ni Perezida wa Kiyovu Sports, Jean François Régis Ndorimana uzwi nka “Général”, Visi Perezida Mbonyumuvunyi Abdul Karim na Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Mutarama 2023 saa Tanu n’Igice nibwo bageze ku Cyicaro cy’iri Shyirahamwe, aho bakiriwe n’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri FERWAFA.
Mu biganiro bagiranye, abayobozi ba Kiyovu Sports babajijwe niba ibyo bavugwaho ari byo cyane ko nabo bari babifiteho amakuru.
Perezida wa Kiyovu Sports, Jean François Régis Ndorimana, yahamirije IGIHE ko bemereye FERWAFA ko hakozwe amakosa bitewe n’amarangamutima y’abafana.
Yagize ati “Kwari ukuganira kugira ngo batumenyeshe niba ibyo badutekerezaho ari byo, niba kandi tunemera ko abo bafana bacu basagariye umusifuzi. Batweretse raporo zatanzwe n’abari bashinzwe umutekano ku kibuga ndetse n’izindi.”
“Icyo twagombaga gukora ni ugusaba imbabazi mu rwego rwa Kiyovu Sports, kuko ibyo baturegaga babifitiye ibibyerekana ndetse n’amashusho.”
Ndorimana yongeyeho ko bagaragarije ubuyobozi bwa FERWAFA ko ibyakozwe n’abafana nta ruhare ubuyobozi bubifitemo, kandi ko ababigizemo uruhare bose hari ibihano bateganyirijwe.
Yamaze impungenge abakunzi ba Kiyovu Sports ko nta bihano ikipe yigeze ihabwa. Yavuze ko atari na yo ntego nyamukuru yabahuje n’abayobozi ba FERWAFA kuko ibya ngombwa ubuyobozi bw’ikipe bwabikoze.
Yakomeje ati “Impande zombi zaganiriye ariko nta birebana no gufatirwa ibihano byarimo. Twebwe twafashe intambwe ya mbere duhana abafana bacu, kandi iyi ni siporo nta guhangana kurimo. Baramutse bahannye ikipe byaba bibaye nko guhangana.”
Nyuma kugaragariza ubuyobozi ko hari ibyakozwe ndetse hari n’icyo amategeko ateganya, basabwe kugenda bagategereza umwanzuro uzava mu byo baganiriye.
Kiyovu Sports iri mu bibazo yinjijwemo n’abafana bayo batutse Umusifuzi Mukansanga Salima ku mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona ikipe yabo yanganyijemo na Gasogi United 0-0.
Uwo munsi Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima yatutswe n’abafana kugeza n’aho bashaka kumusagarira kubera ibyemezo bimwe na bimwe bagaragaje ko bitabanyuze.
Indi nkuru wasoma: Perezida wa Kiyovu SC yahamagajwe na FERWAFA ku bw’abafana batutse Mukansanga Salima
Abayobozi ba Kiyovu Sports bageze kuri FERWAFA aho bagiye guhura na Komisiyo y’Imyitwarire ku bafana batutse ndetse bakanasagarira Mukansanga Salima. pic.twitter.com/DROB5besdz
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 26, 2023









Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!