FERWAFA yatangaje igihe Rayon Sports izakinira na AS Kigali muri Super Cup

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko umukino wa Super Cup uhuza ikipe yatwaye Igikombe cya Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro, uzaba tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino uba mbere y’uko Shampiyona itangira, uzahuza Rayon Sports yatwaye Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino na AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro 2019.

Umuyobozi w’amarushanwa muri FERWAFA, Mugabe Bonnie yabwiye urubuga rwa interineti rw’iri Shyirahamwe ko impamvu uyu mukino washyizwe tariki ya 1 Ukwakira ari uko hari imikino myinshi ya FIFA na CAF.

Ati ”Bitewe n’imikino ya FIFA na CAF yegeranye, Super Cup ibanziriza itangira rya Shampiyona ya 2019/20 izaba tariki ya 1 Ukwakira, habura iminsi itatu ngo umwaka mushya w’imikino utangire. Twararebye dusanga ari wo mwanya ushobora kuboneka ku buryo amakipe yombi yakina.”

Mu marushanwa ya CAF ateganywa, ikipe y’igihugu ‘Amavubi izakirwa na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 mu mukino ubanza uzaba tariki ya 22 Nzeri.

AS Kigali yanganyije na Proline FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wabaye kuri uyu wa Gatandatu, yo izajya muri Uganda gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 28 Nzeri.

Ikipe izegukana Super Cup y’uyu mwaka izahabwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda n’Igikombe.

Mu mwaka ushize, FERWAFA Super Cup yegukanywe na APR FC yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu.

AS Kigali na Rayon Sports zizahatanira FERWAFA Super Cup tariki ya 1 Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .