FERWAFA yasubitse itangira rya Shampiyona kugeza igihe kitazwi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse itangira ry’amarushanwa yaryo arimo Shampiyona ya 2020/21 kugeza igihe kitazwi.

Ibikorwa byose by’imikino n’amarushanwa mu Rwanda, byahagaritswe kuva ku wa 15 Werurwe uyu mwaka, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Byari biteganyijwe ko amarushanwa ya FERWAFA azasubukurwa mu kwezi gutaha, aho Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yari gutangira tariki ya 30 Ukwakira.

Iyi ariko, yari kubanzirizwa n’imikino ya play-offs z’Icyiciro cya Kabiri zari kuba hagati ya tariki ya 2 n’iya 17 Ukwakira mu gihe shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, zombi zari gusubukurwa tariki ya 3 n’iya 4 Ukwakira 2020.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo kuri uyu wa Gatanu, inama ya Komite Nyobozi yateranye ku wa Kane, yemeje ko itangira ry’amarushanwa rizatangazwa ikindi gihe.

Yagize iti “Dushingiye ku ibaruwa No 1627/FERWAFA/2020 yo ku wa 06/08/2020 twabandikiye tubagezaho gahunda y’amarushanwa ya FERWAFA y’umwaka wa 2020-2021.”

“Dushingiye ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yo ku wa 10/09/2020;”

“Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko gahunda y’itangira ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’umwaka wa 2020-2021 ihindutse. Gahunda nshya irebana n’itangira ry’amarushanwa yavuzwe haruguru muzayimenyeshwa mu gihe cya vuba.”

FERWAFA yamenyesheje kandi abanyamuryango bayo ko “impinduka kuri gahunda irebana n’itangira ry’amarushanwa ya FERWAFA ntizahindura gahunda yari isanzwe irebana n’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo nk’uko mwabimenyeshejwe.”

Umupira w’amaguru uri muri siporo zitaremerwa gusubukura imyitozo ndetse Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko hari amashyirahamwe atarashyiraho ingamba zihamye zisabwa kugira ngo imikino yemererwe gusubukura.

Itangira ry'imikino y'umupira w'amaguru mu Rwanda ryashyizwe igihe kitazwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .