Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, ku bijyanye no kongerera amasezerano umutoza w’ikipe y’Igihugu Frank Trosten Spittler, Perezida wa Ferwafa Munyantwari Alphonse yatangaje ko ibiganiro hagati ye n’ubuyobozi bigeze kure, aho bitarenze uku kwezi bazaba batangaje ibyavuyemo.
Ferwafa yavuze ko yishimira uko ikipe y’igihugu imaze iminsi yitwara, aho yatsinze imikino itanu mu 10 iheruka gukina, byerekana akazi gakomeye kamaze gukorwa n’uyu Mudage waje mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2023.
Perezida wa Ferwafa Munyantwari yavuze ko batazigera bivanga mu kazi k’umutoza ngo babe bamusaba guhamagara abakinnyi barimo Hakim Sahabo na Rafael York, gusa bavuga ko imiryango igifunguye kuri aba bakinnyi bakiri bato, aho igihe icyo ari cyo cyose bakongera guhamagarwa.
Ubuyobozi bwa Ferwafa bwavuze ko nta kibazo kiri hagati y’uru rwego na Rwanda Premier League, cyane ko ari inzego ebyiri zifite aho zihuriye nkuko Munyantwari Alphonse yabitangaje.
Yagize ati:“ Rwanda Pemier League ni rumwe mu nzego zigize Ferwafa kuko irimo abanyamuryango 16 mu barenga 40 bagize iri shyirahamwe.”
“Twabashyizeho ngo bategure Shampiyona ndetse banarebe ibijyanye no gushaka abaterankunga, gusa byose bigomba kubanza gucishwa muri Ferwafa ikabyemeza.”
Ibi byatangajwe mu gihe uru rwego ruherutse koherereza Ferwafa ibaruwa ivuga ko mu minsi itanu bagomba kuba bakemuye inzitizi zituma Rwanda Premier League itabona ubuzima gatozi, gusa Ferwafa ikaba itangaza ko bitari bikwiye kubikora uko.
Umunyamabanga wa Ferwafa Kalisa Adolphe Camarade, yavuze ko Ferwafa yongeye igihe cyo kwandika amakipe agomba gukina igikombe cy’amahoro kubera ko hari menshi atari yiyandikishije mu gihe hari n’andi avuga ko yiyandikishije ariko kugeza ubu bakaba nta butumwa bwabo babonye.
Ati: “Amakipe nka Rayon Sports avuga ko yiyandikishije ariko kugeza uyu munsi nta "E-mail", ya Rayon Sports twigeze tubona ariko nta kibazo kirimo twongeye iminsi kugira ngo n’umubare w’amakipe wiyongere.”
Ku bijyanye na mpaga yatewe APR FC ku mukino wa Gorilla, Camarade yavuze ko n’ikipe ubwayo yemeye ko yakoze amakosa kuko hari n’ababihaniwe, avuga ko byari ngombwa gukurikiza amategeko kuko ari byo bizaranga ubuyobozi bwa Ferwafa.
Ferwafa yasabye kandi Abanyarwanda kuzitabira umukino w’umunsi wa gatanu w’amajonjora yo gushaka itike yo kujya muri CAN 2025 Amavubi afitanye na Libya, tariki 14 Ugushyingo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!