Umudage Torsten Frank Spittler yahawe akazi mu IKipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Ugushyingo 2023, akaba yarashyize akadomo ku masezerano ye y’umwaka umwe tariki ya 31 Ukuboza 2024.
Uyu mugabo wahinduye byinshi mu Ikipe y’Igihugu ndetse akigarurira imitima y’abakunzi benshi ba ruhago, kugeza na n’ubu ntabwo arashyira umukono ku masezerano, aho avuga ko ibyo FERWAFA ishaka ko akurikiza mu kazi ke bidahuye n’ibyo yifuza.
Mu kiganiro Munyantwali yagiranye na B&B Kigali FM, yagaragaje ko mu gihe cya vuba haza gutangazwa ibyavuye mu biganiro bikomeje hagati ya FERWAFA na Spittler.
Ati “Nk’uko yabivuze yifuza amasezerano, iyo ubirebye ukareba ahantu twari tugeze n’imikino yari isigaye, hari hakiri kare cyane. Amasezerano akurikira andi ntabwo yinjira mu yandi ariko ibiganiro byo biba bigomba kubaho. Iyo ni yo mpamvu kugeza uyu munsi tutarasinyana ngo tubirangize kubera ko turi mu biganiro.”
“Ndizera ko tutaza kumara icyumweru tudafashe icyemezo. Gusa iyo muganira hazamo n’amafaranga, umuntu akavuga ayo yabona bitewe n’ibihe arimo. Ni byinshi turimo kandi tuzagera ku mwanzuro mu gihe kitarambiranye byaba amahire tugakomezanya, ariko mu gihe muganira ntiwavuga ko byanze bikunze bikunda. Guha umuntu amasezerano muri Nzeri ntibyari byo twari kuba twihuse.”
Nubwo yatangaje aya magambo ariko hari andi makuru avuga ko uyu mugabo wasabye gusubira iwabo mu minsi mikuru, adafite gahunda yo kongera amasezerano mu Ikipe y’u Rwanda, ahubwo ashaka kujya mu biruhuko by’izabukuru.
Torsten aheruka mu Amavubi atsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, akaba amaze kugeza Ikipe y’u Rwanda ku mwanya wa 124 yarayikuye ku wa 130, akaba yaranatumye kugeza ubu Amavubi ayoboye mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!