00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwafa yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Nigeria birimo itike ya 1 000 000 Frw

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 5 September 2024 saa 03:19
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino wo ku munsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, aho u Rwanda ruzakira Nigeria tariki ya 10 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino uzakinwa ku masaha ya saa Cyenda, itike ya make yo kuwureba muri Stade izaba ari amafaranga ibihumbi bibiri, mu gihe iya menshi ari iya Miliyoni muri Executive Box, icyumba cy’abanyacyubahiro kijyamo abagera kuri 16.

Kwinjira ahasanzwe haba hasi cyangwa se hejuru abakunzi b’Amavubi bazishyura 2000 Frw, VIP ni ibihumbi 20 Frw naho Business Suite iri ahazwi nka ‘Executive Seat’ ikaba ari ibihumbi 50 Frw ndetse nyine na ‘Executive Box’ igura yashyizwe kuri 1 000 000 Frw.

Executive Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 14-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.

Amavubi akaba yaraye akinnye umukino wa mbere yanganyijemo na Libya igitego 1-1 aho ikipe y’igihugu iri burare igeze mu Rwanda kwitegura uwo bazahuriramo na Nigeria ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Nigeria izakina n’u Rwanda yo ikazahura na Benin ku wa Gatandatu mu wundi mukino wo mu itsinda D mbere yo gufata indege iyizana i Kigali guhatana n’Amavubi ari mu bihe byayo byiza.

Stade Amahoro igiye kwakira umukino wa mbere w'ikipe y'igihugu nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwa mbere rw'ama-Stade
Amavubi ayobowe na Djihad yaraye anganyije na Libya igitego 1-1.
Ikipe y'igihugu imaze iminsi yitwara neza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .