00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yasabye imbabazi, iteguza ibihano kubera umukino wa Sudani wasojwe n’imirwano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 09:19
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye imbabazi kubera imyitwarire idahwitse yahagaragajwe n’abakinnyi ku mukino wa gicuti wahuje Amavubi n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani, kuri uyu wa Gatandatu.

Ni umukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Sudani igitego 1-0 warangiriye mu mirwano abapolisi bakiza abakinnyi n’abatoza bari bahanganye ku mpande zombi.

Ni umukino watangiye amakipe yombi abanza kwifotoza ifoto bahuriyemo bigaragaza ikimenyetso cy’uko wari uwa gicuti. Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Gerard Bi Gohou ku munota 21.

Iminota 90 y’umukino yarangiye nk’ibisanzwe, maze umusifuzi wa kane Twagirumukiza Abdul Karim yongeraho iminota itatu.

Umusifuzi wo hagati Ishimwe Claude "Cucuri’’ wari wayoboye umukino neza ubwo yawurangizaga, imirwano yahise itangira.

Mbere gato y’uko umusifuzi arangiza umukino, ku munota wa 93 n’amasegonda 15, Hakizimana Muhadjiri usanzwe akina afasha ba rutahizamu yarenguriye umupira myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel, na we utawutindanye kuko nyuma y’amasegonda atanu gusa yahise awumusubiza.

Igihe Imanishimwe yari afite umupira, ni na bwo umusifuzi Ishimwe yarebaga ku isaha yitegura kurangiza umukino.

Ku munota wa 93 n’amasegonda 22 ni bwo Muhadjiri wari umaze kwakira umupira yawusubizaga kuri ba myugariro be, gusa rutahizamu wa Sudani nimero 10, Yagub Mohamed wari na kapiteni yateye umutego Muhadjiri wari umaze kurekura umupira agwa hasi.

Iri kosa ryahuriranye n’uko umusifuzi Ishimwe Claude yahuhaga mu ifirimbi arangiza umukino.

Irangira ry’umukino ryasembuye Muhadjiri wari witeze ko umukinnyi umukoreye ikosa bagiye kumuha ikarita, maze na we atera umutwe Yagub mu mugongo.

Uyu Yagub ahindukiye Muhadjiri amwongera umugeri, ari naho ubushyamirane bwatangiriye.

Mu kanya gato Muhadjiri yisanze yuzuweho n’abakinnyi benshi ba Sudani barimo Gadin Awad na Taha Abdelrazig.

Umusifuzi Ishimwe waje yiruka ngo ahoshe imirwano, yagiye hagati yabo ariko Muhadjiri wari ugifite umujinya yateye umugeri wo mu nda Gadin Awad wa Sudani na we wahise atabarwa na mugenzi we Mohamed Mazin waje ashaka gutera indi migeri Muhadjiri, ari na cyo cyakajije imirwano abakinnyi ku mpande zombi baza gutabara bagenzi babo.

Myugariro Niyigena Clement yahise ahagera akurura Muhadjiri amukura mu bandi kugira ngo ubushyamirane bucogore, Mutsinzi Ange wari wambaye igitambaro cya kapiteni, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally na Ishimwe Gilbert bagerageje gukubakuba basaba abakinnyi ba Sudani guhunga Muhadjiri wari wigijwe hirya ngo ubushyamirane burangire.

Imanishimwe Emmanuel yakomeje kwigizayo Muhadjiri wari ufite umujinya w’umuranduranzuzi amusaba guhunga itsinda ry’Abanya-Sudani ryakomezaga kumwegera. Aha ni ho Polisi y’u Rwanda yinjiraga mu kibuga guhosha amakimbirane.

Uyu nimero 13 Gadin Awad wa Sudani yacitse itsinda ry’abakinnyi ba Sudani, abapolisi ndetse n’abakinnyi b’u Rwanda, Gerard Bi Gohou w’Amavubi yagerageje kumugarura biranga, asimbukira abakinnyi babiri b’Amavubi, Imanishimwe Emmanuel na Hakizimana Muhadjiri ariko umugeri yazanye barawukwepa, umunyezamu wa kabiri wa Sudani Hegleg Mohamed waturukaga ku ntebe y’abasimbura agenda gahoro agana mu rwambariro rwa Stade ya Kigali.

Yakomeje kwitegereza ibyaberaga mu kibuga maze acunga Muhadjiri wari umaze gukwepa umugeri wa Gadin aza yiruka amuturuka inyuma amutera umugeri wo mu mugongo, Muhadjiri abandagara hasi mu kibuga, umunyezamu yirukankira mu rwambariro ari na ko abakinnyi ba Sudani bakomezaga gusatira itsinda ry’abakinnyi b’Amavubi.

Muhadjiri wari umaze kubona ko yugarijwe n’abakeba, yaje kurenga uruzitiro rw’ikibuga yinjira mu nzira ijya mu rwambariro ari na ko umutoza w’Amavubi wungirije Mulisa Jimmy yamusabaga kujya mu rwambariro kugira ngo acubye Abanya-Sudani bari bariye karungu. Ibyo byabaga mu gihe myugariro wo hagati wa Sudani Ahmed Elsadig wari wuzuye umujinya yari yasunitse uruzitiro agundagurana n’abapolisi ngo agere kuri Muhadjiri.

Iyi mirwano yarangijwe n’abatoza bakuru b’amakipe y’ibihugu byombi uw’u Rwanda Carlos Alós Ferrer ndetse na Bulhan Eldin Tia wa Sudani basabye abakinnyi babo basatiraga urwambariro kureka ubushyamirane bagasubira mu kibuga.

Abakinnyi b’Amavubi bahise bajya gushimira abafana bari baje kubashyigikira naho aba Sudani bakora inama mu kibuga hagati.

Amakuru IGIHE ikura muri bamwe mu bakinnyi b’Amavubi yemeza ko yaba Yagub Mohamed na Gadin Awad bombi mu mukino ubanza batashimishijwe n’amafiyeri Hakizimana Muhadjiri yakoraga mu mukino, ngo bagiye bamwihaniza kenshi ko yakina umupira akareka gukora icyo bitaga kubasuzuguza.

Ibi Muhadjiri yarabikomeje no mu mukino wo kwishyura kuko kuri we yabifataga nko kwica mu mutwe uwo bahanganye.

Nyuma y’uyu mukino, FERWAFA, yasohoye ubutumwa isaba imbabazi.

Yagize iti “FERWAFA irasaba imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu @AmavubiStars inshuti zacu za Sudani n’Abanyarwanda bose muri rusange kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y’umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Sudani uyu munsi tariki 19.11.2022 kuri Stade ya Kigali.”

“Umubano uri hagati yacu na Sudani ntiwatokorwa n’ibyabaye ku mukino. Ibihano kuri iyo myitwarire bizafatwa uko bikwiye.”

Muhadjiri wabaye nyirabayazana na we yaje gusohora ubutumwa, asaba imbabazi ku byabaye byose.

Yagize ati “Nagize amarangamutima adakwiye ku wo twari duhatanye ubwo yari ankiniye nabi. Bityo ndasaba imbabazi Abanyarwanda, abakinnyi ba Sudani by’umwihariko abakiri bato, mbizeza ko bitazasubira ukundi.”

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .