U Rwanda rwatsinzwe na Djibouti igitego 1-0 ku Cyumweru, tariki ya 27 Ukwakira, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya CHAN 2024 wabereye muri Stade Amahoro.
Uku gutsindwa no gukina nabi by’Ikipe y’Igihugu, ntibyishimiwe n’abafana b’Amavubi bahindukiye bakajya inyuma ya Djibouti mu minota ya nyuma.
Nyuma y’umukino, Umutoza Frank Spittler yavuze ko gutsindwa na Djibouti atari igisebo kuko u Rwanda atari Brésil.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibyo byose byabaye ku Cyumweru bitakiriwe neza n’abantu batandukanye ndetse FERWAFA yasabye ibisobanuro uyu mutoza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Inama yabaye yarimo Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse n’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, na bo bari ku mukino wo ku Cyumweru.
Ubwo umukino wari urangiye ni bwo FERWAFA yahamagaye abandi bakinnyi bane; Kanamugire Roger wa Rayon Sports, Niyonkuru Sadjat wa Etincelles FC, Twizerimana Onesme wa Vision FC na Nizeyimana Mubarakh wa Marines FC.
IGIHE yabwiwe ko ibi byakozwe mu rwego rwo guha umutoza amahitamo menshi nyuma y’uko hari abakinnyi benshi yahengetse ku Cyumweru, bamwe muri bo bakaba bwari ubwa mbere bakinnye mu myanya bashyizwemo.
FERWAFA yagaragarije Umutoza Spittler ko rutahizamu Twizerimana Onesme yigeze kuba ku rwego rwiza, yakiniye amakipe akomeye mbere yo gusubira inyuma, ariko ubu asa n’uwagarutse mu bihe bye nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego bitatu ku wa Gatatu.
Kanamugire Roger ukina hagati mu kibuga, yakinnye mu mikino iheruka ya Rayon Sports nk’uko bimeze kuri Niyonkuru Sadjat ukina ku mpande muri Etincelles FC ndetse na Nizeyimana Mubarakh umaze gutsinda ibitego bibiri muri Shampiyona.
U Rwanda ni rwo ruzakira umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kane, aho ikipe izakomeza hagati yarwo na Djibouti izahura n’izava hagati ya Kenya na Sudani y’Epfo, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.
CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!