FERWAFA yasabwe kwemeza uburyo Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwamo cyangwa niba izaseswa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Mata 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabwe na CAF kumenyesha uburyo riteganya gusozamo amarushanwa y’imbere mu gihugu arimo Shampiyona cyangwa niba azaseswa burundu kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ibi ni ibikubiye mu ibaruwa Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, yandikiye amashyirahamwe 56 yose ayigize arimo na FERWAFA ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2020.

CAF yasabye abanyamuryango bayo kuyimenyesha uburyo amarushanwa bategura ahagaze n’icyo bateganya gukora kugira ngo na yo ibashe kugena uburyo n’igihe amarushanwa ya Champions League na Confederation Cup azasubukurirwa.

Yagize iti “Dukurikije ibihe turimo, twifuza kumenya uko ibijyanye na shampiyona zanyu n’ibikombe by’igihugu bihagaze (urutonde, umubare w’imikino isigaye, n’ibindi) ndetse n’uburyo muzakoramo kugira ngo ayo marushanwa arangire cyangwa aseswe burundu.”

CAF yamenyesheje ayo mashyirahamwe ko agomba kubimenyekanisha bitarenze tariki ya 5 Gicurasi 2020.

Imikino n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi byahagaritswe mu Rwanda kuva tariki ya 21 Werurwe ndetse iminsi 11 iheruka kongerwaho, izarangira ku wa Kane tariki ya 30 Mata 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko mbere yo gufata icyemezo cya nyuma ya tariki 30 Mata nabwo Inama y’Abaminisitiri izicara ikareba intambwe imaze guterwa, hashingiwe ku makuru arimo gukusanywa na Minisiteri y’Ubuzima mu duce twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali, ku miterere y’icyorezo mu gihugu.

Yakomeje ati “Nubwo tuvuga ku ntambwe ikurikira, ntabwo bivuze ko ku wa Kane ibintu byose bizoroshywa ngo dusubire nk’uko byari bimeze mbere. Turaza kongera dusuzume tuvuge ngo ariko duhereye ku bushakashatsi buriho, amakuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu, ari mu giturage, ari mu mujyi byifashe bite, twarekura iki kugira ngo ubuzima bwongere buse n’ubugana uko busanzwe, ibyo twaba turetse ni ibihe bishobora gutera ikibazo.”

Shampiyona y’u Rwanda yagombaga gusubukurwa tariki ya 2 Gicurasi 2020 nyuma y’imikino ya CHAN 2020 yari kwitabirwa n’Amavubi muri Cameroun, ariko yo ikaba yarasubitswe kugeza igihe kitazwi.

FERWAFA iherutse kubwira amakipe ko Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro bizasubukurwa hagendewe ku cyemezo kizafatwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Ubwo Shampiyona yahagararaga tariki ya 14 Werurwe, APR FC yari iya mbere n’amanota 57 mu mikino 23, ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 51 mu mikino 24.

Shampiyona y'u Rwanda yahagaze APR FC iri ku mwanya wa mbere, irusha Rayon Sports amanota atandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .