Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu Nteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025, ibera mu Mujyi wa Kigali.
FERWAFA yagaragarije Abanyamuryango ko mu mwaka wa 2025, izakoresha arenga miliyari 15 Frw, harimo miliyoni 106 Frw zo guhemba amakipe mu byiciro binyuranye na miliyoni 67 Frw z’ibikombe n’imidali.
Mbere y’uko iyi ngengo y’imari yemezwa, Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, yasabye ijambo agaragaza ko hakiri ikibazo ku mafaranga y’ibihembo mu marushanwa ya FERWAFA.
Ati “Iyo tumaze umwaka dukina, twajya gutanga ibihembo ukabona ni miliyioni 25 Frw kandi umuntu yaratanze menshi. No ku Gikombe cy’Amahoro murebe uko mubigenza rwose.”
Yakomeje agira ati “Ubushize nagize Imana ngera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ngiye kubona mbona bampaye miliyoni 5 Frw. Ntabwo bikwiye murebe uko mubikoraho muri bwa buryo bwanyu nk’abakora mu mafaranga.”
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yasubije iki kibazo avuga ko kizwi kandi kiri gushakirwa umuti.
Ati “Turabibona ko amafaranga ari make kandi akwiriye kongerwa. Hamwe na Rwanda Premier League, turizera ko hari ikizakorwa kandi hakaboneka ibihembo bifatika.”
Mu busanzwe, ikipe yatwaye Shampiyona y’u Rwanda ihabwa miliyoni 25 Frw, mu gihe iyatwaye Igikombe cy’Amahoro ihabwa miliyoni 12 Frw.
Kugeza ubu Rwanda Premier League igeze ku Munsi wa 16, aho Rayon Sports FC iyoboye n’amanota 37, igakurikirwa na APR FC ya 34, mu gihe Kiyovu Sports ya nyuma ifite 12 gusa.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!