FERWAFA yasabwe gufatira hafi miliyoni 15 Frw Rayon Sports izagenerwa na FIFA cyangwa CAF

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Kanama 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Ntirushwa Ange Diogène, gufatira hafi miliyoni 15 Frw Rayon Sports izagenerwa na FIFA cyangwa CAF kugira ngo hishyurwe uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minnaert.

Ku wa 2 Nyakanga nibwo FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, iyisaba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13.675 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujurire mu Ukuboza 2019 kuko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Komisiyo y’Imyitwarire yahaye Rayon Sports FC igihe cyo kwishyura cy’inyongera kitarengeje iminsi 60, yihanangirizwa ko iramutse itishyuye, “izakurwaho amanota cyangwa izabuzwa kugura, kwandikisha cyangwa kugurisha abakinnyi.”

Ivan Minnaert yagize impungenge ko adashobora kubona amafaranga yatsindiye, asaba umuhesha w’inkiko w’umwuga kumwishyuriza.

Mu ibaruwa Me Ntirushwa Ange Diogène yandikiye FERWAFA, yagize ati “Bwana Munyamabanga, twe tukaba dufite impungenge ko ubuyobozi bwa Rayon Sports budakwiye kurindira ko igihe mwabahaye kirangira kuko n’iyo yahanwa, nta yungu Minnaert yabibonamo kuko yaba atishyuwe amafaranga ye cyane cyane ko igihe mwabahaye kizarangira ku wa 31 Kanama.”

“Rayon Sports tubahaye igihe cy’iminsi irindwi y’integuza yo kwishyura, tubagaragariza ko nibatabikora bizakorwa ku gahato. Nsabye ubuyobozi gufatira amafaranga agenewe Rayon Sports angana n’ibihumbi 14.32$, ibihumbi 500 Frw, hakiyongeraho igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga kingana n’ibihumbi 705.2 Frw ahwanye na 5% by’aya mafaranga yishyuzwa, yaba aturutse muri CAF cyangwa FIFA mukaba mutanze ubutabera.”

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba, FERWAFA izageza ku banyamuryango bayo uburyo bazagabanywa inkunga yatanzwe na FIFA mu byiciro bitandukanye hagamijwe guhangana n’ingaruka zatejwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Imiterere y’ikibazo cya Rayon Sports na Ivan Minnaert

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert $7500 yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $2000 kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko kandi Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.673 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya avoka.

Kimwe n'andi makipe, Rayon Sports izahabwa ku nkunga y'ingoboka yatanzwe na FIFA muri ibi bihe bya Coronavirus
Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga wahawe akazi na Ivan Minnaert yasabye FERWAFA gufatira agera kuri miliyoni 15 Frw zikishyurwa umukiliya we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .