Nk’uko IGIHE yabyanditse, ku wa Mbere ni bwo Mukura VS yasabye kwakira umukino wa gicuti izahuramo na Rayon Sports, ariko FERWAFA iyibwira ko uwo mukino uzasoza ibirori bya “Mukura Day” byo kumurika imyambaro mishya n’abakinnyi bashya bazifashishwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25 utabera umunsi umwe na Super Coupe ihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Ibi byakuruye impaka nyinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru n’ibiganiro hagati y’impande zombi aho mu byari byitezwe ku wa Gatatu harimo kuba amasaha y’ibyo bikorwa byombi yanyuranywa, hakagira ikiba ku mugoroba saa Kumi n’Ebyiri.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, FERWAFA yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo wa Super Coupe saa Cyenda, aho icyari gitegerejwe icyo gihe ari ukureba niba bishobora kurangira yemereye Mukura VS gukina saa Kumi n’Ebyiri nk’uko iyi kipe yari yongeye kubisaba mu ibaruwa yanditse ku wa 7 Kanama.
Iyi kipe yagiraga iti “Nyuma y’ibaruwa twohereje ku wa 5 Kanama 2024, twumvise ko itariki n’isaha twari twatanze mbere bihurirana na FERWAFA Super Cup. Turashimira imikoranire n’ibiganiro byabayeho hagati yacu na FERWAFA n’ikipe twatumiye, Rayon Sports, kuba hari uburyo twabashije kugera ku mwanzuro wumvikanyweho.”
Yakomeje igira iti “Twese hamwe twemeje guhindura tugashyira Ibirori byo Gutangiza Umwaka Mushya wa Mukura VS wa 2024/25 ku wa 10 Kanama 2024 saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, bikabera kuri Stade ya Huye. Turabasaba uburenganzira bwo gukora iki gikorwa kuri iyi gahunda nshya.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 22, FERWAFA yasubije Mukura VS ko nyuma yo kugisha inama, yasanze no gukina umukino wayo saa Kumi n’Ebyiri bitazashoboka.
Ati “Nyuma yo kugisha inama mu buryo butandukanye, turabamenyesha ko icyemezo cyo guhindura umunsi wa “Mukura Season Launch” kidahinduka, rero Super Cup ntizabangikanywa cyangwa ngo ibere rimwe n’ikindi gikorwa cy’umupira w’amaguru.”
Yakomeje igira iti “Turakomeza kubashishikariza kuba mwayikora undi munsi mwihitiyemo ariko utabangamiye ingengabihe [y’amarushanwa] nk’uko yateganyijwe. Tubifurije amahirwe mu mwaka w’imikino mushya.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko n’umukino wa gicuti Etincelles FC yari kwakiramo Musanze FC ku wa Gatandatu saa Cyenda, na wo wakuweho uwo munsi kubera guhurirana na Super Coupe.
Ubuyobozi bwa Etincelles FC buri gushaka undi munsi uwo mukino wazakinirwaho.
Kuri uyu wa Kane, Musanze FC irakira Rutsiro FC mu mukino wa gicuti ubera kuri Stade Ubworoherane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!