FERWAFA yahuguye abaganga b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2020, ryahuguye abaganga b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” ku buryo bwo kurwanya imvune z’abakinnyi no guhangana na COVID-19 mu gihe cy’amarushanwa.

Aya mahugurwa yabereye ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, yatanzwe n’Impuguke mu buvuzi akaba n’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ubuvuzi mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Yacine Zerguini, afatanyije na Dr Hakizimana Moussa usanzwe ari Komiseri w’Ubuvuzi mu Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda.

Dr Yacine Zerguini yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bayitabiriye no ku bakinnyi muri rusange.

Yagize ati “Nishimiye ubwitabire bwanyu, biragaragaza ko mwese mufite ku mutima ubuzima bw’abakinnyi bo mu Rwanda. Nifuza ko ibyo tugiye kubigisha mubifata neza kuko bizabafasha mu kurinda imvune za hato na hato zituruka cyane cyane ku mikino ihekeranye muri ibi bihe bikomereye Isi yose. Ikindi ni uko mufite inshingano zo gushyiraho ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Abaganga bose bitabiriye aya mahugurwa babanje gupimwa COVID-19 hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.

FERWAFA yateguye aya mahugurwa mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yahagaritswe kuva tariki ya 12 Ukuboza 2020 nyuma y’uko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Biteganyijwe ko iyi shampiyona yahagaze hamaze gukinwa iminsi yayo itatu, izasubukurwa nyuma ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) izitabirwa n’u Rwanda muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.

FERWAFA iherutse gukorana nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amakipe kugira ngo impande zombi zigire hamwe uburyo hanozwa iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho na Minisiteri ya Siporo muri ibi bihe bya COVID-19.

FERWAFA yahuguye abaganga b'amakipe y'Icyiciro cya Mbere ku buryo bwo kurwanya imvune z’abakinnyi ndetse no kurwanya COVID-19 mu gihe cy’amarushanwa
Dr Yacine Zerguini watanze aya mahugurwa ni Impuguke mu buvuzi n’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ubuvuzi mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .