00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwafa yahanishije Gicumbi FC kwishyura Tuyishimire ‘Congolais’ ibihumbi 700 Frw

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 August 2022 saa 09:23
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryategetse Gicumbi FC kwishyura Tuyishimire Eric “Congolais” ibihumbi 700 Frw kuko iyi kipe itubahirije ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.

Muri Kanama 2021 ni bwo Gicumbi FC yari imaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere yatangaje Eric “Congolais” nk’umukinnyi wayo mushya.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira izamu yasinye imyaka ibiri, yemererwa guhabwa miliyoni 1 Frw.

Eric “Congolais” avuga ko nyuma yo kubona ko ayo masezerano atubahirijwe, yafashe umwanzuro wo kurega Gicumbi FC muri Ferwafa.

Mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago yasabye kurenganurwa kuko yagerageje kuganiriza ubuyobozi bw’ikipe ku birebana n’amafaranga yagombaga guhabwa agurwa ariko ntibyagira icyo bitanga.

Mu byo yasabaga harimo no kuva mu ikipe ariko byarangiye imwimye ibaruwa, imwemerera gushaka indi kipe ‘release letter’.

Ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwavugaga ko butemera ibyo umukinnyi avuga ahubwo ari mu bihano by’imyitwarire mibi yagiriye muri iyi kipe.

Ku munsi nyirizina bagombaga kuburaniraho wo ku wa Gatanu, ubuyobozi bwa Gicumbi FC ntibwabonetse kubera inshingano nyinshi. Ababuranyi bombi bahuriye kuri Ferwafa ku munsi wo ku wa Mbere, tariki ya 8 Kanama 2022, kugira ngo bakemurirwe ibibazo biri hagati yabo.

Nyuma yo kuva mu rubanza hemejwe ko ibyo Tuyishimire Eric yasabye bigomba kubahirizwa. Ibi birimo ko Gicumbi FC igomba kumwishyura ibihumbi 700 Frw ndetse ikanamuha ibaruwa imwemerera kujya ahandi yifuza.

Amafaranga kandi Eric agomba kuyabona yose bitarenze tariki ya 16 Kanama 2022, nkuko babyemereye imbere imbere y’amategeko.

Tuyishimire Eric “Congolais”, bivugwa ko ashobora kwerekeza mu Ikipe ya Rwamagana City iherutse kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere. Kuri we yifuza ko yakwerekeza mu ikipe yo hanze y’igihugu nubwo ibiganiro ku makipe amwe n’amwe bikiri mu ntangiriro.

Ferwafa yahanishije Gicumbi FC kwishyura Tuyishimire ‘Congolais’ ibihumbi 700 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .