00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yahamije ko Byiringiro Lague akiri umukinnyi wa APR FC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 09:58
Yasuwe :

Umunyamategeko akaba n’Umuvugizi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yahamije ko rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague akiri umukinnyi w’iyi kipe.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinyi bagaragaye mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona Kiyovu Sports yakiriyemo ikanatsindwa na APR FC ibitego 3-2 kuri Stade ya Muhanga ku wa Gatandatu, tariki 28 Mutarama 2023.

APR FC yatsindiwe na Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yannick na Niyigena Clement mu gihe ibya Kiyovu Sports byinjijwe na Iradukunda Bertrand na Nshimirimana Ismael “Pitchou”.

Muri uyu mukino, Kiyovu Sports yatunguwe no kubona Byiringiro Lague abanje mu bakinnyi 11 ku ruhande rwa APR FC nyamara yarerekanywe ku mbuga nkoranyambaga nk’umukinnyi mushya wa Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, tariki 26 Mutarama 2023.

Ibi byatumye Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butanga ikirego muri FERWAFA na FIFA busabira APR FC gukurwaho amanota atatu kuko bwakinishije umukinnyi utakiri uwa yo.

Iyo baruwa igira iti “Dukurikije amakuru tuvana mu Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suède, aho ku wa 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter yayo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wayo byemewe n’amategeko, tukaba dusanga idakwiye guhabwa amanota y’umukino waduhuje na yo ku wa 28 Mutarama 2023.”

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yabwiye IGIHE ko Lague yakinnye kandi yaramaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Sandvikens IF.

Yagize ati “Lague kuva tariki ya 26 Mutarama ni umukinnyi wa Sandvikens IF yo muri Suède, yagaragaye ku mbuga zayo bamuha ikaze, bamugaragaza kuri Twitter ndetse bamushyira ku rutonde rw’abakinnyi bazakoresha. Mu byo twagaragaje muri FERWAFA no muri FIFA ndetse twandikira na Sandvikens IF ko umukinnyi wabo uri ku rutonde rwabo yagaragaye mu yindi kipe twakinaga.’’

Yashimangiye ko Isi yabaye umudugudu ku buryo byoroshye kubona amakuru yose.

Abajijwe niba barebye kuri TMS [Transfer Matching System], yerekana ko umukinnyi yemerewe kuva mu ikipe ajya mu yindi, Mvukiyehe yasubije ko hari amakosa amakipe y’i Burayi adashobora gukora.

Yagize ati “Ntabwo ibyo dukeneye kubireba, ikipe y’i Burayi ntishobora kwandikisha umukinnyi ngo imushyire kuri Twitter yamuguze mu yindi kipe ngo imutangaze ngo uri umukinnyi wanjye kandi wari usanzwe uri uwa APR FC. Ibyo ni icyaha.’’
Yavuze ko ubikoze bitarabaye, ikipe yakurega bakaba banakumanura mu cyiciro cya kabiri.

Ati “Iyo kipe ifite ibyangombwa byose bigaragara ko APR FC yarekuye umukinnyi. Ntiwarekura umukinnyi ngo umujyane mu yindi kipe imugaragaze ko ari uwayo hanyuma iyo avuyemo imukinishe umukino nyuma y’uko iyamuguze imwerekanye. Ntabwo bibaho.’’

Mvukiyehe yavuze ko nibadasubizwa baziyambaza izindi nzego kugera no muri FIFA ariko bakabona ubutabera.

Ati “Ntabwo ibyo kureba muri systeme ya FIFA nkeneye kubireba. Nibabififika tuzarega Sandvikens IF muri FIFA. Mu Rwanda isoko ryafunze tariki 27 Mutarama. Ibindi rero ntabyo nkeneye kumenya.”

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony, abajijwe ibyo kuba barakinishije Lague yaragurishjwe, yatangaje ko amasezerano hagati y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Sandvikens IF yakozwe neza gusa umukinnyi ataratangwa byemewe n’amategeko.

Yagize ati "Kugura umukinnyi no kumutanga mu ikipe yamuguze ni ibintu bibiri bitandukanye, ushobora kugurisha umukinnyi mu ikipe hakabaho ubwumvikane hagati y’impande zombi akamara imyaka ibiri agikinira ikipe yamugurishije, bitewe n’amasezerano mwagiranye.’’

"Uko bimeze kuri Lague twumvikanye na Sandvikens IF ku masezerano yose ndetse n’ikiguzi byose byararangiye ariko ntituramurekura muri Systeme ya FIFA ngo abone ITC [Icyangombwa mpuzamahanga kimwemerera kujya mu yindi kipe], kandi ayihabwa na FERWAFA. Ako kanya akibona iyo ITC ku rutonde rwa APR FC ahita avaho.’’

Umunyamategeko akaba n’Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye IGIHE ko mu mategeko umukinnyi ataratangwa byemewe n’amategeko kuko iyo ntambwe itaraterwa.

Yagize ati "Umukinnyi mu rwego rw’amategeko akurwa mu ikipe imwe ajya mu yindi iyo asabiwe transfer agahabwa ITC imuvana mu gihugu yari arimo ajya mu kindi. Igihe ibyo byose bitarabaho aba ari muri icyo gihugu yemerewe gukina amarushanwa ya cyo.’’

‘’Ariko iyo ahawe ITC imuvana mu gihugu kimwe imujyana mu kindi ubwo aba akuwe muri gihugu yabarizwagamo, ntabwo aba yemerewe gukina amarushanwa yaho aba yemerewe gukina amarushanwa y’aho yaguzwe.’’

"Ibyo rero niba bitarabaho muri systeme ngo ikipe imusabe ahabwe ITC habeho iyo ntambwe yo kumwandikisha iwabo tukamukura hano iwacu. Nka twe muri FERWAFA ntabwo APR FC iramurekura [Byiringiro. Lague].’’

Yavuze ko ikibazo cyabaho mu gihe ikipe yasabye Lague, igahabwa ITC hanyuma agakomeza gukina mu Rwanda.

Kuba umukinnyi yagurwa agakomeza gukina si bishya

Karangwa yatanze urugero rw’Umufaransa Christopher Nkunku waguzwe na Chelsea FC, agakomeza gukinira Leipzig.

Rutahizamu Christopher Nkunku usanzwe ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Leipzig yo mu Budage, yaguzwe na Chelsea FC yo mu Bwongereza muri Mutarama 2023 kuri miliyoni 52 z’amapawundi.

Amakipe yombi yasinyanye imbanzirizamasezerano yemeranywa ko Nkunku azerekeza kuri Stamford Bridge mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Karangwa ati "Ubwo se Chelsea nihura na Leipzig baguzemo Christopher Nkunku ikabatsinda bazavuga ngo bakinishije umukinnyi wacu? Oya.’’

Ikirego cyatanzwe n’iyi Kipe y’i Nyamirambo cyasinyweho na Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal, yandikira FERWAFA, FIFA na Sandvikens IF yo muri Suède yaguze Byiringiro Lague.

Byiringiro Lague yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède mu myaka ine iri imbere. Yaguzwe ibihumbi 80€ ashobora kwiyongeraho ibihumbi 100€ mu gihe yakwitwara neza.

Kugeza ubu APR FC yarezwe ni yo ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho ifite amanota 34 mu gihe Urucaca ruri ku wa Gatanu n’amanota 31.

Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA na FIFA isabira APR FC gukurwaho amanota nyuma yo gukinisha Byiringiro Lague kandi yaramaze kumugurisha
Umunyamategko akaba n'Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules yahamije ko Biringiro Lague akiri umukinnyi wa APR FC
Kiyovu Sports Limited iyobowe Mvukiyehe yareze APR FC muri FIFA kubera Byiringiro Lague ivuga ko yakinishije atakiri uwayo
Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony, yasobanuye ko Byiringiro Lague akiri Umukinnyi w'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu
Byiringiro Lague yakinnye iminota 67 mu mukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 3-2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .