Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi irindwi FERWAFA yijeje ubutabera abafana ba Rayon Sports bababajwe n’igitego cyanzwe mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Mukura Victory Sports 1-1 kuri Stade ya Huye.
Aya makipe yombi yakinaga umukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona, icyo gihe wari wakiriwe na Mukura ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Mutarama 2023.
Igice cya mbere kijya kurangira, ku munota wa mbere muri ibiri yari yongereweho ku minota 45, Umunyezamu Sebwato Nicholas yakuyemo umupira, rutahizamu w’Umunya-Mali, Moussa Camara, awusubiza mu izamu, inshundura ziranyeganyega.
Umusifuzi wo ku ruhande Bwiriza Nonati yahise azamura igitambaro yerekana ko habayeho kurarira, igitego cyangwa gutyo. Mu mashusho yaje kusakara hose nyuma y’uko gitego cyanzwe, yagaragaje ko hatigeze habaho kurarira.
Umwe mu bakunzi ba Rayon Sports abicishije ku rubuga rwa Twitter, Munyakazi Sadate, yagaragaje agahinda ke, ariko Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, amwizeza ko ubuyobozi burajwe ishinga n’icyo kibazo.
FERWAFA yahagaritse Umusifuzi Bwiriza Nonati imikino itandatu kubera kwanga igitego cya Rayon Sports ku mukino wayihuje na Mukura VS. pic.twitter.com/9OKorTGtH5
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 6, 2023
FERWAFA nyuma yo gukurikirana ikibazo yahanishije Umusifuzi Bwiriza Nonati kumara imikino itandatu.
Bwiriza ntazaboneka mu mikino itandatu mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA.
Uyu musifuzi si ubwa mbere ahanwe kubera amakosa yakoze mu kazi kuko no mu mwaka ushize, yoherejwe gusifura muri Shampiyona y’Abagore nyuma y’amakosa yakoze.
Umusaruro Rayon Sports FC yakuye ku mukino yanganyijemo na Mukura VS, wayisize ku mwanya wa Kane ari wo iriho kugeza ubu n’amanota 33 kuko yongeye kunganya na Kiyovu Sports nyuma yaho.
Indi nkuru wasoma: FERWAFA yijeje ubutabera Aba-Rayons bashengukiye i Huye



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!