FERWAFA yafatiye ubwishingizi abakinnyi, abatoza n’abayobora imikino

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryafatiye ubwishingizi abakinnyi, abagize itsinda rya tekiniki (Staff technique), muri buri kipe n’abayobozi b’imikino bitabira amarushanwa ritegura.

Ni mu itangazo FERWAFA yageneye amakipe yose akina amarushanwa itegura muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020, ari yo; shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore ndetse n’Igikombe cy’Amahoro cya 2020.

Ubu bwishingizi bwafashwe muri UAP burebana n’impanuka yaviramo umuntu urupfu, kuvunika kw’igufa cyangwa ibindi bice by’umubiri biturutse ku mpanuka, ubumuga bwa burundu cyangwa butari ubwa burundu buturutse ku mpanuka.

FERWAFA kandi yagaragaje ko amafaranga menshi atangwa ku ufite ubwishingizi bw’urupfu ruturutse ku mpanuka ari miliyoni ebyiri, ubumuga bwa burundu ni miliyoni ebyiri naho amafaranga yo kwivuza ni 200 000 Frw.

Itangazo rya Ferwafa rivuga ko “Ubu bwishingizi bureba abakinnyi, abayobozi b’umukino na Staff y’ikipe. Ubu bwishingizi bukoreshwa mu gihe hari umukino, bityo sosiyete y’ubwishingizi UAP, izajya yifashisha urupapuro rw’umukino mu gusubiza amafaranga yakoreshejwe.”

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rivuga ko uwagize ikibazo ukeneye kwivuza akoresha amafaranga ye hanyuma UAP ikazamusubiza ayo yatanze yivuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .