FERWAFA yaciwe miliyoni 2.5 Frw kubera Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Kanama 2018 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yaciye Ferwafa, 3000 by’amadolari, ni ukuvuga miliyoni 2.5 Frw z’uko yatinze gutangaza igihe Rayon Sports izagerera muri Kenya aho ifite umukino kuri iki cyumweru na Gor Mahia mu marushanwa ya Confederation Cup.

Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere yanditse amateka mu Rwanda ibasha kugera mu matsinda ya Confederation Cup uyu mwaka bituma ihabwa akayabo k’ibihumbi 275 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 235 Frw).

CAF yagiye ihana Rayon Sports iyica amafaranga mu bihe bitandukanye aho ubu ari gusatira ibihumbi 38$ (hafi miliyoni 33 Frw).

Kuri uyu wa Gatanu noneho CAF yahannye na Ferwafa iyiziza ko yatinze gutangaza igihe Umunyamuryango wayo (Rayon Sports) azagerera muri Kenya aho afite umukino na Gor Mahia.

Kuri ibi hiyongeraho ibihumbi 40$ bivugwa ko CAF yaciye Rayon Sports kubera itabashije kubona televiziyo yerekana imikino yayo yo mu rugo bikaba ngombwa ko hazanwa SuperSport.

Umunyamategeko wa Rayon Sports Me Zitoni Pierre Claver, yavuze ko yose azishyurwa na Ferwafa kuko ariyo ibishinzwe.

Yagize ati “Bishobora kuba biterwa n’uko ari ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda igeze muri iki cyiciro bikaba ari ibintu bishya byagoye abantu kubinoza ariko ibijyanye n’amateleviziyo yerekana imipira ni inshingano za Ferwafa si iz’ikipe".

Hari amafaranga ya Rayon Sports, akiri muri CAF, ni yo azakurwamo ibyo bihano hanyuma iyi kipe yishyuze Ferwafa.

Zitoni yasobanuye ko Rayon Sports itandikirana n’Ishyirahamwe ryo muri Kenya ahubwo amashyirahamwe ubwayo ariyo yandikirana.

Ibi bisobanuye ko Ferwafa ari yo yagombaga kumenyesha igihe Rayon Sports izagererayo, kuba itarabikoze rikaba ari ikosa ryayo. Ferwafa ivuga ko ibya Rayon Sports bidasobanutse, bakaba bibaza impamvu itaragera muri Kenya.

Muri Mata Rayon Sports yaciwe 15000$ izira gushaka gutanga ruswa ku mukino wayihuje na Lydia Academic i Bujumbura. Muri Gicurasi yaciwe 1000$ kubera kwambara imyenda iriho ibirango bya Skol Breweries mu mukino wayihuje na Yanga Africans.

Iri kosa yarisubiyemo muri Nyakanga ku mukino wayihuje na USM Alger muri Algeria icibwa 2000$, mu ntangiriro za Kanama icibwa ibihumbi 20$ kubera imvururu abakinnyi bayo bateje muri Algeria.

Ferwafa yahanwe kuko itatangaje igihe Rayon Sports izagerera muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza