00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwafa yaciwe miliyoni 127 Frw kubera umukozi yirukanye binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryishyuye Umufaransa Jérôme Dufourg agera kuri miliyoni 127 Frw nyuma yo kumwirukana binyuranyije n’amategeko mu 2015 adahawe komisiyo ya 5% mu mafaranga yatanzwe na Azam TV.

Jérôme Dufourg ukomoka mu Bufaransa yabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’itumanaho n’ubucuruzi muri Ferwafa mu 2015.

Yirukanywe muri Kanama 2015 nyuma y’amezi ane yari amaze atumvikana n’ubuyobozi bwa Ferwafa bwariho icyo gihe ndetse ubwe yatangaje ko bapfuye komisiyo ya 5% yari kubona ku mafaranga yatanzwe n’umuterankunga ‘Azam TV’ waguze Shampiyona y’u Rwanda kuri miliyoni 2,35$ mu gihe cy’imyaka itanu.

Icyo gihe, Jérôme Dufourg yasezeye avuga ko agiye kwitabaza inkiko ndetse ategereje kuzabona komisiyo ye ingana n’ibihumbi 117$.

The Newtimes yatangaje ko Ferwafa yaciwe ibihumbi 119$ mu rubanza yarezwemo n’uyu mugabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2018 nubwo iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryari ryajuriye muri Werurwe uyu mwaka mu Rukiko Rukuru.

Uretse ayo mafaranga yishyuwe ku wa 14 Nyakanga, Ferwafa kandi yasabwe kwishyura miliyoni 8 Frw arimo miliyoni 2,19 Frw yo kuba yarirukanye Jérôme Dufourg binyuranyije n’amategeko.

Dufourg yabwiye The Newtimes ko yishimiye umwanzuro wafashwe n’urukiko, aho yabifashishijwemo n’abavoka babiri.

Umufaransa Jérôme J. Dufourg yagizwe Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ubucuruzi muri Ferwafa tariki ya 15 Gashyantare 2015, yirukanwa tariki ya 3 Kanama 2015.

Yagombaga gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yabanje guhabwa amezi atandatu nk’igeragezwa ryagombaga kurangira tariki ya 15 Kanama 2015.

Mu mezi make make yamaze muri Ferwafa, iri Shyirahamwe ryabonye umuterankunga ‘Bakheressa’ wa miliyoni 10 Frw mu gikombe cy’Amahoro ndetse na Azam TV yatanze miliyoni 2,35$ mu gihe cy’imyaka itanu.

Ubwo yirukanwaga, ubuyobozi bwa Ferwafa bwavuze ko komisiyo yari afiteho ububasha ari iy’isoko rya Bakheressa, ihwanye n’ibihumbi 500 Frw kimwe n’umushahara w’ukwezi kwa munani w’ibihumbi bisaga 720 Frw kuko nta ruhare yagize mu biganiro bya Azam TV.

Umufaransa Jérôme Dufourg yishyuwe miliyoni 127 Frw na FERWAFA nyuma yo kwirukanwa binyuranyije n'amategeko amaze kuyihesha isoko rya Azam TV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .