Ibi bikaba byanzuwe mu Nama yabereye ku Cyicaro cy’iri Shyirahamwe kuri uyu wa Kane, igahuza abahagarariye amakipe yombi n’ubuyobozi bwa FERWAFA hategurwa uyu mukino uzaba tariki ya 10 Kanama.
Umwe mu myanzuro y’iyi nama, nk’uko abahagarariye Police FC na APR FC babidutangarije, ni uko umubare w’abanyamahanga bajya mu kibuga uzakomeza kuba batandatu nk’uko byari bisanzwe bimeze mu marushanwa ya FERWAFA yo mu mwaka wa 2023-2024.
Ibi ariko byatangajwe mu gihe Rwanda Premier League, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, rwari rwasabye ubuyobozi bwa FERWAFA ko uyu mubare wazamurwa ukava kuri batandatu ukagera kuri 12 harimo umunani babanza mu kibuga.
Ubu busabe amakipe yabushingiyeho anagura abakinnyi benshi b’abanyamahanga, dore ko nka APR FC ifite abagera kuri 12 mu bakinnyi 24 bayo magingo aya, na ho Police FC ikaba ifite 13 bashobora no kuba 14 mu gihe Joachiem Ojera yaza muri iyi kipe.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Komite Nyobozi ya FERWAFA itari yaterana na rimwe yiga kuri iyi ngingo yo kongera umubare w’abanyamahanga, aho biramutse bikomeje gutyo byaba bivuze ko Shampiyona isigaje icyumweru kimwe ngo itangire, na yo yakinwa gutyo.
Umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wagiye uzamuka buri mwaka mu iyi myaka ibiri ishize, aho mu mwaka wa 2021-2022 bavuye kuri batatu ushyirwa kuri batanu mu gihe mu mwaka wa Shampiyona ushize aba bari bavuye kuri batanu bagirwa batandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!