Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’umwaka hatangijwe Academy ya Bayern Munich, abatoza bakurikirana abana baririmo baje kongera gukorerwa isuzuma birangira basanze hari abana bagera kuri 14 batakomezanya na ryo ku mpamvu z’ubushobozi buke hamwe n’imyitwarire aho banarangije gusimbuzwa abandi bashatswe mu gihugu cyose.
Ababyeyi b’aba bana baje kumenyeshwa iyi myanzuro ariko babwirwa ko abana babo bazakomeza gukurikiranwa ndetse bakanitabwaho bahabwa ibyo babonaga birimo kurihirwa amashuri, gusa ko batazongera kubana n’abandi mu kigo kimwe mu Mujyi wa Kigali.
Aha ariko bamwe mu babyeyi babinyujije ku mbuga Nkoranyambaga bagaragaje impungenge ko nta kintu bari babwirwa nyamara umwaka w’amashuri waratangiye, aho bamwe batangiye gutekereza ko bashobora kuba baraseerewe burundu ntibabimenye.
Avuga kuri ibi, Umwe mu bayobozi ba FERWAFA waganiriye na IGIHE yatubwiye ko ibisabwa bamaze kubikora ndetse bakavugana n’ibigo by’amashuri abana bazigamo ko icyabaye ari uko mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri ubusabe aba ari bwinshi.
Yagize ati “Ikibazo turakizi ndetse n’ababyeyi twarabasobanuriye ko aba bana bazakomeza gukurikiranwa ndetse bakanahabwa ibyo bagombwa birimo kwishyurirwa amashuri.”
“Kugeza ubu abayobozi b’ibigo bazajya kwigaho twaravuganye tunemeranya ko uretse kubishyurira, tuzajya tunafasha icyo kigo mu bijyanye n’ibikoresho n’abatoza batoza abo bana. Isaha n’isaha aba bana turababwira bajye ku ishuri.”
Yakomeje avuga ko n’abatoza b’ibi bigo aba bana bazashyirwamo bazajya babakurikirana bakabaha amahugurwa n’ibindi, aho bakoranye n’ibigo bisanzwe bizwiho kuzamura impano za ruhago ndetse bazajya banasurwa n’abarimo Bernhard Hirmer uyobora ibijyanye n’Imitoreze mu Ishuri rya Ruhago rya Bayern Munich mu Rwanda ngo barebe urwego bagezeho.
Minisiteri ya Siporo na yo ibinyujije ku rubuga rwa X na yo yunze muri ibi, itangaza ko iki kibazo kizwi kandi kiri gukurikiranwa.
Bagize bati “Murakoze kutwandikira. Nka minisiteri iki kibazo turakizi kandi turimo kugikurikirana n’izindi nzego dufatanya ngo gikemurwe vuba. Murakoze.”
Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.
Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Bayern Munich izafasha u Rwanda guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato bazigishwa ruhago.
Murakoze kutwandikira. Nka minisiteri iki kibazo turakizi kandi turimo kugikurikirana n'izindi nzego dufatanya ngo gikemurwe vuba. Murakoze
— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) September 26, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!