FERWAFA n’amakipe mu nama izagaruka ku isubikwa rya Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ukuboza 2020 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumiye amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu nama nyungarunabitekerezo izaba ku wa 24 Ukuboza 2020, izibanda ku bigomba gukorwa kugira ngo Shampiyona yongere isubukurwe.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe guhera ku wa 12 Ukuboza 2020, hashize icyumweru kimwe itangiye, ni nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isanze hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 ndetse hakaba hatarakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryategetswe gupimisha amakipe yose, yamara kubona ibisubizo akarekura abakinnyi n’abandi bakozi bayo bagasubira mu miryango yabo ndetse hafi ya yose yamaze kubishyira mu bikorwa.

Kuri uyu wa Gatandatu, FERWAFA yandikiye amakipe iyatumira mu nama izaba ku wa 24 Ukuboza saa Munani z’amanywa ku cyicaro cyayo.

Ingingo ebyiri iyi nama izibandaho ni “Kuganira ku bibazo byagaragaye mu ntangiriro za Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo y’umwaka wa 2020-2021 no kungurana ibitekerezo ku isubukurwa rya Shampiyona.”

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko Shampiyona izasubukurwa vuba bitewe n’aho ibiganiro na FERWAFA bigeze.

Yavuze ko kandi ibyo bizagerwaho mu gihe iri shyirahamwe rizaba ryagaragaje uburyo buhamye bwo kurinda abakinnyi n’abatoza no gukumira ubwandu bwagaragaye mu makipe.

Ati “Urwego rushinzwe umupira w’amaguru umunsi ku wundi, nk’uko twabibasabye barimo gusubiramo amabwiriza n’ingamba bita ku ngingo imwe ku yindi ndetse bakazashyikiriza inzego za Leta zishinzwe kurwanya COVID-19 uko izo ingamba zizubahirizwa.”

“Umwihariko hano ni uwo kurinda cyane no gukumira ubwandu mu bakinnyi no mu bandi bakozi b’ikipe ndetse n’abandi barebwa n’iyi Shampiyona. Hagomba kugaragara uburyo hazabaho gukumira ubu bwandu n’uburyo umwiherero uzasubukurwa kuko warahagaze. Byose ni ingamba bagomba kugaragariza urwego rwa Minisiteri, bakabitugaragariza, noneho tukabona kubyigaho n’izindi nzego zibishinjwe. “

Yakomeje agira ati “Igihe bazaba babitugejejeho nibwo tuzabyigaho nabo bakabona igisubizo, ariko Shampiyona yo izasubukura vuba nkurikije bimaze iminsi biri hagati yacu n’urwego rushinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe nyuma y’iminsi yayo itatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC amaze iminsi mu kato.

Kugeza ubu amakipe umunani yamaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19, yatangajwe na Minisiteri ya Siporo, ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Marines FC, Musanze FC, Rutsiro FC, Amagaju FC na Rutsiro FC.

Minisiteri ya Siporo yashinje FERWAFA kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yari yatanzwe ubwo imikino yemererwaga kuba muri ibi bihe bya COVID-19, aho amakipe nka AS Muhanga na Bugesera FC yagiye gukina atipimishije mu gihe Rayon Sports yakinnye na Rutsiro FC ifite abakinnyi bane barwaye barimo babiri babanje mu kibuga n’abandi babiri bari ku ntebe y’abasimbura.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatumiye amakipe mu nama iziga ku byakorwa kugira ngo Shampiyona isubukurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .