Saa Yine zuzuye ni bwo Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Olivier, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe, hakurikiraho kureba ko abanyamuryango batumiwe bitabiriye nk’uko amategeko abiteganya.
Nyuma yo gusanga muri 59 batumiwe, 36 bitabiriye mu gihe kugira ngo inama ibe hasabwaga byibuze abanyamuryango bangana na kimwe cya kabiri guteranyaho umwe, iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe yahise itangira abandi bake baza nyuma.
Perezida wa Ferwafa yagejeje ku bo ayoboye impamvu nyamukuru y’inama, ndetse abagezaho n’ubwisegure bwe ku kuba inama itarabaye mu mwaka ushize nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda.
Yaberetse gahunda zagezweho mu 2022, abasaba ko hakwiriye kubaho uburyo bwo kurenzaho mu mwaka mushya.
Yahise aha ikaze Habiyakare Chantal, ari na we wagaragarije abanyamuryango uko ingengo y’imari ya 2022 yanganaga na 4,404,895,257 Frw yakoreshejwe mu gihe bari barateganyije kwinjiza miliyari 9,425,624,45 Frw.
Habiyakare kandi yatangarije abanyamuryango ko impamvu ayo mafaranga atabonetse, byatewe no kuba inkunga yari yarateganyijwe izava muri FIFA itabonetse kuko itari kubaha amafaranga hoteli biyemeje itubatswe.
Gusa, Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA na we yabivuzeho, atangaza ko amafaranga yari ayo kubaka ibikorwaremezo bitubatswe kubera ko FIFA itakwemera gutera inkunga ibikorwa hejuru y’ibindi.
Ati “Impamvu nyamukuru yatumye amafaranga twateganyaga kubona ataje, ni uko FIFA yagombaga kuyaduha yadutangarije ko mu guhe tutarasoza imirimo ya hoteli yacu imaze imyaka irindwi yubakwa, bigoranye ko yadufasha kubona ariya mafaranga tuzifashisha.”
Ayo mafaranga harimo ayagombaga kubaka ibibuga by’umupira mu Karere ka Rusizi, Gicumbi na Rutsiro. Gusa yongeyeho ko kubera ubufatanye bwa FERWAFA na FIFA, amafaranga azatangwa muri uyu mwaka.
FERWAFA yateganyije ko mu mwaka mushya wa 2023 hazaboneka 8,140,773,630 Frw ariko muri ayo hakavamo amafaranga azajya mu bikorwa byo kongerera abasifuzi uduhimbazamushyi, harimo n’azashorwa mu iterambere ry’umukino w’abagore.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨
Abanyamuryango b'Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) bateraniye kuri Lemigo Hotel ahagiye kubera Inteko Rusange Idasanzwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Mutarama 2023. pic.twitter.com/7km0WKNKGS
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 21, 2023
Mu ho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda riteganya gukura aya mafaranga harimo kuba hari 349,554,968 Frw rifite kuri konti ubu, azatangwa na FIFA mu bikorwa bitandukanye, aya CAF n’abaterankunga.
Hari kandi azinjizwa na Gym yayo, Ivuriro ryayo, iguriro ryayo, amafaranga ava ku bibuga, amafaranga atangwa n’amakipe yiyandikisha mu marushanwa arimo n’Igikombe cy’Amahoro.
Hiyongeraho azatangwa na FIFA binyuze muri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ‘Fifa Forward’, aya Minisiteri ya Siporo yo kuzamura impano n’agenewe amakipe y’Igihugu.
Ferwafa iteganya ko izizakoresha ayo mafaranga mu bikorwa byayo bya buri munsi birimo no guhemba abakozi, guteza imbere umupira w’amaguru n’amarushanwa, kubaka ibibuga, amakipe y’Igihugu no gutegura abasifuzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!