FERWAFA izahabwa asaga miliyoni 460 Frw mu guhangana na Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Mata 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Kimwe n’andi mashyirahamwe y’imikino mu bihugu bitandukanye ku Isi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), rigiye guhabwa ibihumbi 500$, asaga miliyoni 467 Frw, na FIFA mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yatanze ubutumwa buvuga ko iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, ryiteguye gufasha amashyirahamwe 211 arigize mu bihe bya Coronavirus na nyuma yaho.

Muri ubu butumwa bw’amashusho, Gianni Infantino, yagaragaje ibintu bitatu bashyira imbere mu gushyigikira umupira w’amaguru mu bihe by’icyorezo cya Coronavirus. Harimo ubuzima bw’abantu, gutera inkunga amakipe mu gihe cy’ibibazo na gahunda y’ejo hazaza.

Infantino yavuze ko urwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi rwiteguye gukoresha amafaranga yarwo kugira ngo rufashe amakipe guhangana n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu ryiyongera muri siporo. FIFA iheruka gutangaza ko yizigamye miliyari 2.7$ yakwifashishwa mu bihe by’amage.

Umuyobozi wa FIFA yavuze ko yasabye ko amafaranga yari kuzahabwa amashyirahamwe y’imikino mu mpera z’uyu mwaka binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, yayahabwa muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ati "Tubikesheje akazi twakoranye muri FIFA mu myaka ine ishize, uyu munsi turi mu bihe byiza by’ubukungu. FIFA ifite izina ryiza ku masoko y’imari… Ibi byadufashije gushimangira umusingi ukomeye ufite ububiko bwagutse.”

“Gusa ubwizigame bwacu ntabwo ari amafaranga ya FIFA. Ni amafaranga y’umupira w’amaguru. Igihe rero umupira w’amaguru uyakeneye, tugomba gutekereza icyo twakora kugira ngo dufashe… Ni inshingano zacu kandi tugomba kubikora. ”

Bitandukanye no mu myaka yabanje aho hatangwa miliyoni 5$, guhera mu 2019 kugeza mu 2022, binyuze muri FIFA Forward Programme, amashyirahamwe y’imikino ahabwa miliyoni 6$ mu gihe cy’imyaka ine.

Buri shyirahamwe na FERWAFA irimo, rihabwa miliyoni 1$ ku mwaka, atangwa mu byiciro bibiri (mu ntangirizo z’umwaka n’andi atangwa mu mpera z’umwaka).

Ayo arimo ibihumbi 500$ bitangwa buri mwaka mu bikorwa birimo imishinga y’umupira w’amaguru nk’ibibuga, amarushanwa y’umupira w’amaguru mu bagabo, abagore n’abana, amakipe y’igihugu magore n’abagabo ndetse na gahunda z’abasifuzi mu byiciro byombi.

Yiyongeraho miliyoni 2$ atangwa mu gihe cy’imyaka ine, aho Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabaye muri Gicurasi 2019, yemeje ko azakoreshwa mu kubaka ibibuga 10.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasabye ko amashyirahamwe y'imikino ahabwa igice cy'amafaranga yagombaga gushyikirizwa mu mpera z'umwaka muri gahunda ya FIFA Forward
FERWAFA iyoborwa na (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, ni rimwe mu mashyirahamwe azahabwa asaga miliyoni 460 Frw (ibihumbi 500$) muri gahunda ya FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .