Biteganyijwe ko mu ngengo y’imari yagenwe, miliyari 7,96 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,53 Frw agakoreshwa mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 4,79 Frw azaba igishoro mu bikorwa birimo kubaka ibibuga bine no gushinga radiyo na televiziyo by’iri Shyirahamwe.
Muri ayo mafaranga yagenewe amarushanwa n’iterambere rya ruhago ni ho hakubiye miliyari 4,98 Frw azagenerwa amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 n’icy’Isi cya 2026.
Mu 2024, FERWAFA yari yateganyije ko izakoresha ingengo y’imari ingana na 9.932.725.243 Frw arimo miliyari 2,41 Frw agenewe amakipe y’Igihugu.
Tariki ya 1 Gashyantare 2025 ni bwo FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yari kubera muri Radisson Blu ku wa 15 Gashyantare, ariko yimurirwa muri Marriott Hotel.
Ubwo ku wa 8 Gashyantare, abanyamuryango bamenyeshwaga ko aho izabera hahindutse, babwiwe ko ibizaba biri ku murongo w’ibyigwa ari ukwemeza gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025 no kwemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2025.
Hari kandi amatora y’abagize inzego zigenga za FERWAFA [Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora] no gushyiraho abagize Komisiyo y’Ubujurire, Komisiyo y’Imyitwarire na Komisiyo y’Ubujurire itanga ibyangombwa by’amakipe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!